Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, zafashe agace kari kagizwe ibirindiro bishya by’ibyihebe mu gace ka Nhica do Ruvuma na Pundanhar mu bice biherereye mu Burengerazuba bw’Akarere ka Palma.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko ibi bikorwa bihuriweho n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, byatumye ibi byihebe biva mu bice byari byahungiyemo nyuma yo kwirukanwa n’ubundi n’ibikorwa by’izi ngabo.
Itangazo ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko ibi byihebe byahungiye mu Karere ka Muidube gafitwe mu nshingano n’ingabo za SADC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique (SAMIM).
Mu bikorwa bya gisirikare biheruka, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, zagaruje abaturage b’abasivile 17.
Iri tangazo ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, rivuga ko muri aba bagarujwe, barimo abagore n’abana ndetse hafatwa n’abarwanyi babiri mu gihe hishwe n’abandi babiri.
Brig Gen Pascal Muhizi uyoboye itsinda rihuriweho muri ibi bikorwa, aherutse gusura ingabo za Mozambique ziri mu gace ka Pundanhar azishimira ku kazi gakomeye zariho zikora.
Brig Gen Pascal Muhizi yamenyesheje izi ngabo ko umutwe w’iterabwoba wa ASWJ (Ansar sunna Wa Jammah) wamaze gucika intege kubera ibi bikorwa bigamije kurandura imitwe y’iterabwoba.
RADIOTV10