Kigali: Uwahaye umupfumu 400.000Frw ngo amwicire umwana we yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 umugabo wo mu Karere ka Rutsiro ukurikiranyweho gucura umugambi wo kwicisha umwana yabyaye akiri umusore aho yari yanahaye umupfumu ibihumbi 400 Frw ngo amwice.

Inkuru y’uyu mugabo wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yavuzwe mu kwezi gushize ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangazaga ko rwaburijemo umugambi w’uyu mugabo washakaga kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 23 yabyaye akiri umusore.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, bwasabiye uyu mugabo gukurikiranwa afunze by’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe icyemezo mu cyumweru gishize tariki 08 Gashyantare 2022, rwemeje ko uyu mugabo afungwa by’agateganyo.

Uyu mugabo ukekwaho gushaka kwica umwana we ubu ufite imyaka 23, avugwaho kuba yaranze uyu mwana we kuva agisamwa bitewe no kuba yaramubyaranye n’umugore wamurutaga kuko uwo bamubyaranye yari afite abana babiri mu gihe we yari afite imyaka 17 y’amavuko.

Uyu mwana aho amariye gukura yajyanye mu nkiko umubyeyi we, hanitabazwa ibizamini bishingiye ku bumenyi bwa gihanga (DNA) byerekanye ko ari uwe bituma arushaho kumwanga.

Uyu mugabo yaje mu Mujyi wa Kigali gushaka umupfumu wazamwicira uyu mwana we bumvikana amafaranga ibihumbi magana ane ( 400 000 Frw) aranamwishyura amaze kumubwira ko yamaze kumwica kuko abantu b’iwabo i Rutsiro bamubwiraga ko yapfuye arohamye mu Kivu.

Mu iburanisha, uregwa yemeye icyaha akavuga ko yacuze umugambi wo kwica umwana we, ubwo yazaga  i Kigali atanga amafaranga ngo bamwice kugeza ubwo yishyuye azi ko umwana we yapfuye.

Akomeza avuga ko yacuze umugambi wo kwica umwana we bitewe n’urubanza uyu mwana yamuregaga avuga ko ari we se akaba yarifuzaga ko yicwa n’urwo rubanza rukamuvaho.

Ubwo yafatwaga mu kwezi gushize, we yari azi ko uyu mwana we yamaze gupfa ndetse mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yicuza kuba yarikoze mu nda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru