Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mpobera twarikingije, kuramo agapfukamunwa nkurebe neza,…-CP Kabera yagaragaje zakongeza kudohoka

radiotv10by radiotv10
16/12/2021
in MU RWANDA
0
Mpobera twarikingije, kuramo agapfukamunwa nkurebe neza,…-CP Kabera yagaragaje zakongeza kudohoka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagaragaje ko hari imvugo ziri kugarukwaho muri iyi minsi zikomeje gutuma abantu badohoka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

CP John Bosco Kabera yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 mu kiganiro Minisiteri zinyuranye n’Inzego za Leta zagiranye n’Itangazamakuru cyagarukaga kuri bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 14 Ukuboza yafatiwemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

CP John Bosco Kabera yatangaje ko ikimaze kugaragara ari uko abantu bakomeje kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo gikomeje kwihinduranya.

Uku kudohoka kugaragazwa n’imibare y’abafatirwa barenze ku mabwiriza kuko kuva tariki 05 kugeza 14 z’uku kwezi k’Ukuboza, Polisi yafashe 59 295 batari bambaye udupfukamunwa, hafatwa 7 089 barengeje amasaha yemewe gukoreramo ingendo, hafatwa abantu 1 081 banyweraga inzoga mu tubari tutemerewe gukora.

CP Kabera ati “Ibi rero bikaba bias n’aho bihuye n’imvugo abantu benshi barimo gukoresha numva ko bakwiye kureka cyane cyane ko zirushaho gusa n’aho zica abantu intege bakadohoka. Hariho abakoresha imvugo ngo ‘mbere ya COVID’ nk’aho COVID-19 yarangiye, ‘Mpobera twarikingije cyangwa se twipimishije’, ‘Kuramo agapfukamunwa nkurebe neza’, ‘wambaye neza ariko ni uko wambaye agapfukamunwa’, ‘nta myaka 100’ n’ubu biracyagaruka.”

CP John Bosco Kabera avuga ko imvugo nk’izi abantu bazinjiranye mu minsi mikuru zishobora guteza ibibazo bikomeye mu gukwirakwiza COVID-19.”

Ati “Ndagira ngo nsabe Abanyarwanda basubize amaso inyuma bibuke ibyemezo byafashwe tariki 18 Mutarama uyu mwaka turi gusoza. Ibyo byemezo byose byafashwe hakurikijwe ibitaragenze neza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kunenga imyitwarire ya za Hoteli za Restaurants n’ahakirirwa abantu benshi, bikomeje kudohoka bikagaragazwa no kuba batagipima umuriro abahagana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − ten =

Previous Post

Ni urukundo cyangwa?: Umukobwa w’imyaka 26 yasezeranye n’umusaza umurusha imyaka 44

Next Post

Bugesera: Umugore wabujijwe kwiyahura yivugira ko yishinja kwanduza SIDA umugabo we kandi ari intungane

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bugesera: Umugore wabujijwe kwiyahura yivugira ko yishinja kwanduza SIDA umugabo we kandi ari intungane

Bugesera: Umugore wabujijwe kwiyahura yivugira ko yishinja kwanduza SIDA umugabo we kandi ari intungane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.