Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MTN na BK batangije gahunda izafasha buri wese kubasha gutunga Smartphone

radiotv10by radiotv10
24/11/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
5
MTN na BK batangije gahunda izafasha buri wese kubasha gutunga Smartphone
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK), batangije gahunda yiswe ‘Macye Macye’ izafasha abakiliya b’iyi sosiyete y’itumano gutunga telefone zigezweho (Smartphones) na tablets mu buryo bworoshye, aho bazajya babasha kuzigura mu buryo bw’umweenda.

Ibi bikoresho bizajya bitangwa n’amaguriro ya MTN Rwanda arimo ku cyicaro gikiru cyayo ndetse n’andi, aho abakiliya bazabasha gufata telefone y’umwenda bifuza ubundi bakajya bishyura 200 Frw ku munsi bandika *182*12#.

Buri gikoresho (Smartphone cyangwa tablet) izatangwa muri ubu buryo kizajya kishyurwa aya mafaranga 200 Frw, azaba ari kumwe na bundle y’ubuntu ya internet, ama-unite yo guhamagara ndetse na SMS.

MTN kandi ivuga ko abakiliya bazashyirirwaho uburyo bazajya bishyura bagendeye ku bushake bwabo yaba ari ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi, aho bazajya bishyura hakoreshejwe Mobile Money.

Iyi gahunda ya MTN Rwanda iri mu murongo wo gukomeza guha serivisi zinoze abakiliya bayo no mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kugezwaho ibisubizo by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko kuba hari abatagiraSmartphone, biri mu bikomeje kubera imbogamizi abakiliya b’iyi sosiyete gukoresha internet.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu na Banki ya Kigai buje kongerera ubushobozi abantu kubasha gukoresha internet no gukomeza gahunda yo kugeza smartphones kuri bose.”

Uyu muyobozi wa MTN Rwanda avuga ko abantu bose bakwiye kuba mu buzima bw’ikoranabuhanga, ati “Hamwe na ‘Macye Macye’, twiyemeje gutuma abantu benshi babasha kunogerwa n’ikoranabuhanga rya Internet ikaba ikiraro cyo guhuza ikoranabuhanga rigezwemo mu Gihugu, aho 75% y’abaturage badafite smartphone.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko iyi banki yishimiye gukorana na MTN Rwanda mu rwego rwo gukomeza kungera umubare w’Abanyarwanda batunze smartphone.

Yavuze ko iyi Banki isanzwe ishyize imbere uburyo bw’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi yayo bityo ko iyi gahunda ije kubashyigikira.

Yagize ati “Rero iyi gahunda ije ari umusemburo wo gukomeza kongera ubushobozi bw’abantu bose babasha kubona serivisi za Banki hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru ushinzwe abacuruzi n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong yavuze ko igihe abantu babashije gutunga smartphone, baba banakwiye kubona internet.

Ati “Telefone na Internet birajyana, ntabwo wagira kimwe udafite ikindi. Rero ku bakiriya bacu, turababwira ko ‘gahunda ni MTN 4G, dore ko tunabafitiye pack zihendutse za internet ya 4G izabafasha kubasha kureba amashusho no kuyamanura.”

Yaw Ankoma Agyapong yaboneyeho kumenyesha abakiliya ba MTN Rwanda bifuza internet ya 4G, ko igihe ari iki kuko ibiciro byayo biri hasi.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye

RADIOTV10

Comments 5

  1. Daniel Hitayezu says:
    3 years ago

    Ibi nibyiza cyane kuko nkatwe tubarura simcard za mtn kubera amaterefone dufite bamwe arashaje atakibasha kubona network rwose turabashimiye cyane.

    Reply
  2. Ndamuzeye Jean paul says:
    3 years ago

    4G irahenze cyane rwose

    Reply
  3. Ishimwe Patrick says:
    3 years ago

    Nonese mwabikoze bikaba rusange nabakorana nizindi bank babona smart phone

    Reply
  4. Bazibonera Protais says:
    3 years ago

    Iyo gahunda izatangira ryari ko njyewe nyikeneye cyane?
    Babikore vuba twiteguye kwishyura neza!

    Reply
  5. NIYITEGEKA David says:
    3 years ago

    Ubu s BK ntozashyiraho inyungu z’umurengera cga telephone zizatangwa Ku giciro nubundi!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 11 =

Previous Post

M23 yafatiwe ibyemezo bikarishye birimo ibyo igomba gukora bigenzurwa na FARDC

Next Post

IFOTO: Minisitiri kuri ‘Pupitre’ asoma igitabo n’abanyeshuri

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe
MU RWANDA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Minisitiri kuri ‘Pupitre’ asoma igitabo n’abanyeshuri

IFOTO: Minisitiri kuri 'Pupitre' asoma igitabo n'abanyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.