MTN Rwanda yakoze ikindi gikorwa mu kuzamura imibereho myiza yashyizemo Miliyoni 100Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’Itumanaho n’ikoranabuhanga, MTN Rwanda isanzwe inakora ibikorwa binyuranye mu kuzamura imibereho y’abaturage, yatanze Miliyoni 100 Frw azifashishwa mu bikorwa byo kubaka inzu y’ababyeyi babyara ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

MTN Rwanda yatanze iyi nkunga mu rwego rwo gushyigikira Minisiteri y’Ubuzima, mu gufasha kubaka icyumba cy’ababyeyi kizajya kiranakorerwamo ibikorwa byo kubyaza ababyeyi babyara babazwe.

Izindi Nkuru

Iyi nkunga yatanzwe mu ishoramari rigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, igaragaza umuhate wa MTN Rwanda mu gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa byihutirwa byayo mu rwego rw’ubuzima.

Iki cyumba kigiye kubakwa muri iki Kigo Nderabuzima cya Bweyeye, kizagira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu kwita ku babyeyi babyara ndetse n’abana bavuka, kikazafasha kandi abo muri Bweyeye no mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsaznimana avuga kuri iyi nkunga ya MTN Rwanda, yagize ati Turashimira byimazeyo MTN Rwanda ku bwinkunga yabo. Iyi nkunga izashyigikira ibikorwa byo kwegereza abaturage serivisi zubuzima ndetse no mu kurengera ababyeyi nimpinja zivuka.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko na bo bishimiye gushyikira iki gikorwa kigamije gukomeza gutuma Abanyarwanda barushaho kugira imibereho myiza.

Yagize ati Muri MTN Rwanda, twifuza ko ubuzima bwAbanyarwanda bukomeza kugira itandukaniro buba bwiza kurushaho. Inkunga yacu twahaye Minisiteri yUbuzima mu kubaka icyumba cyababyeyi mu Kigo Nderabuzima cya Bweyeye, ni gihamya yumuhate wacu mu kuzamura urwego rwubuzima mu bubyaza.

Mapula Bodibe yavuze ko abagore bose bakwiye guhabwa serivisi nziza z’ubuzima mu gihe cyo kubyara kuko ari ryo tangiriro ry’ubuzima bwa muntu, bityo ko nka MTN bishimiye gushyigikira iki gikorwa.

Minisitiri w’Ubuzima yashimye iyi nkunga yatanzwe na MTN Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru