Sosiyete y’Itumanaho n’ikoranabunga ya MTN Rwanda yifatanyije na Banki Itsura Amajyambere (BRD) mu bukangumbara buzwi nka Cana Challenge, itanga Miliyoni 10 Frw azatuma imiryango 700 ibasha gutunga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Ni igikorwa cyakozwe na MTN Rwanda kuri uyu wa 29 Kamena 2022 aho ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwatanze iyi nkunga izafasha iyi miryango 700 yo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, gucana amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.
Alain Numa, umuyobozi wo muri iyi sosiyete ya MTN Rwanda, yavuze ko nka Sosiyete isanzwe igira uruhare mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage, bishimiye gutanga umusanzu wabo mu gufasha Guverinoma y’u Rwanda kugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose 100 % mu mwaka wa 2024.
Yagize ati “Twishimiye kugira uruhare mu gucunanira imiryango 700 mu murenge wa Nyamiyaga. Kuba umuntu yagira amashanyarazi, kimwe n’ibiribwa ndetse n’amazi, ni ingenzi kuko bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango mugari.”
Akomeza agita ati “Abanyeshuri bazajya babasha gusubiramo amasomo mu masaha y’ijoro, ndetse ababyeyi bazabjya bakora imirimo yasabaga amashanyarazi.”
Ubukangurambaga bwa Cana Challenge bwatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2021 aho ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bagendaga baha umukoro abandi kwitanga kugira ngo abanyarwanda babashe kugerwaho n’amashanyarazi nk’igikorwa remezo gikomeje kugira uruhare mu iterambere ryabo.




RADIOTV10
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email a link to a friend (Opens in new window)