Kirehe– Mu gutangiza icyiciro cya kabiri cyo kwegereza abaturage itumanaho rya interineti, Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda yamuritse telefone nshya ya ‘Smartphone’ yiswe ‘Ikosora+’ igura ibihumbi 20 Frw gusa, kandi utabasha kuyabonera rimwe na we akohereza kwishyura muri gahunda ya ‘Make make’.
Ni muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ igamije gufasha Abanyarwanda bose gutunga telefone zigezweho, igamijwe koborohereza kugerwaho n’ikoranabuhanga rya interineti, rikomeje kwifashishwa mu kubona serivisi zitandukanye.
Ni telefone izajya igurishwa ibihumbi 20 Frw ku buryo uzananirwa kuyigura kuri aya mafaranga azoreherezwa kuyibona muri gahunda ya ‘MakeMake’ nk’uko Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe abisobanura.
Yagize ati “Dufite umubare munini urenga Miliyoni tuzagezaho iyi telefone ya IKOSORA+ ku buryo buri Munyarwanda wese agerwaho n’itumanaho rya Interineti.
Dufite igisubizo kandi kuri ba bandi bafite ubushobozi bucye batabasha kuyishyura ibihumbi 20, icyo tugiye gukora, tugiye kuborohereza kwishyura muri gahunda ya ‘MakeMake’ ku buryo tuzajya dukorana na bo bityo umukiliya akihitiramo.”
Bamwe mu baturage baguze kuri iyi telefone y’Ikosora+, bemeza ko igiye kujya ibafasha mu itumanaho ryifashijwe interineti kuko hari n’abifuzaga telefone zigezweho ariko bakagorwa n’ubushobozi kuko zihenze.
Nyiransabimana Fortunée yagize ati “Hari imbuga nkoranyambaga ukaba wakuraho amakuru cyangwa ukaba wajya kuri YouTube ukareba hirya no hino ibikorerwayo, ukaba wanayifotoza wabika amafoto.”
Hategekimana Silas we yagize ati “Mu gihe yaguraga ibihumbi nk’ijana cyangwa ijana na mirongo itanu, kuyabona bigoye. Igiye kumfasha gucatinga kubera ko nyine iyo ucatinga n’umuntu ubasha gukomunikana ari hanze cyangwa mu Gihugu.”
Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko kuba sosiyete y’Itumanaho nka MTN Rwanda yorohereza abaturage mu kubagezaho ikoranabuhanga ku giciro gito, bizafasha kurushaho gukoresha ikoranabuhanga nk’uko biri muri gahunda yo guha abaturage ikoranabuhanga baryikoreshereje ubwabo.
Ni telefone umuntu azajya agura ibihumbi 20 Frw, akongeraho 1 000 Frw kugira ngo abashe kubona ifatabuguzi rya Interineti ya 1GB buri munsi mu gihe cy’ukwezi kose, anahabwe iminota 100 yo guhamagara na SMS 100 mu gihe cy’iminsi mirongo itatu.
Icyiciro cya mbere muri iyi gahunda ya ‘Connect Rwanda’, MTN Rwanda yatanze Telefone zigezweho zirenga ibihumbi 26 zatangwaga ku buntu.
Iki cyiciro cya kabiri cyatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Kirehe, kuko ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bw’umwaka ushize bwashyize aka Karere kuri 70% by’abaturage batazi ikoreshwa rya interineti.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10