MTN yorohereje abakiliya bayo bari muri Ukraine ubu barabasha kuvugana n’ababo ku buntu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe intambara ikomeje kuyogoza ibintu muri Ukraine, sosiyete y’Itumanaho n’Ikoranabuhanga ya MTN yifatanyije n’abakiliya bayo bari muri iki Gihugu, ibashyiriraho uburyo bwo kuganira n’imiryango n’inshuti zabo, babamenyesha amakuru yabo.

Ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa MTN-Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi yavuze ko abakiliya b’iyi sosieye bari muri Ukraine muri ibi bihe, bari mu bihe bitaboroheye ndetse bakaba batari kubasha kuvugana n’abo mu miryango yabo cyangwa inshuti zabo.

Izindi Nkuru

Ati “Ku bw’iyo mpamvu twazanye ubufasha bwo gufasha abakiliya bacu yaba abari imbere mu Gihugu ndetse no muri Ukraine, babasha gukomeza kuvugana n’imiryango yabo n’inshuti zabo.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Abakiliya bacu bazabasha koherezanya ubutumwa no guhamagara ku buntu muri Ukraine. Abakiliya bacu bakoresha ifatabuguzi ryo muri Ukraine bazakoresha internet ku buntu.”

Mitwa Kaemba Ng’ambi akomeza avuga ko iyi ganunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abafite ababo muri Ukraine nk’uko byari byagaragaye ko bikenewe.

Avuga ko gushyiraho iyi gahunda, byakozwe habaye ubufatanye bwa MTN n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe itumanaho rya telephone (GSMA) mu rwego rwo gutuma ihuzanzira ryoroha kuko MTN idasanzwe ikorera muri Ukraine.

Ubu butumwa bwa  Mitwa Kaemba Ng’ambi buvuga ko igihe iyi gahunda izamarira kizavugururwa bitewe n’uko ibibazo biri muri Ukraine bizaba byifashe.

###

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru