Ingagi izwi ku izina rya Mukecuru yari ikuze kurusha izindi mu Rwanda, mu Ngagi zo mu Birunga, yitabye Imana ku myaka 43. Hatangajwe byinshi byayiranze mu buzima bwayo, birimo ubugwaneza bwinshi.
Byatangajwe n’ikigega kibungabunga ubuzima bw’Ingagi cya Dian Fossey Gorilla Fund, ko iyi Ngagi y’ingore yitabye imana “ku myaka 43, ari na yo ngagi yari ikuze kurusha izindi mu ngagi zo mu misozi yabayeho.”
Inkuru yatangajwe n’Umujyanama w’iki Kigega, Veronica Vecellio, ivuga ko “iyi ngagi yatangiye kugaragaza uburwayi muri Mata, ubundi itangira kubura mu itsinda yabagamo, ndetse n’umukuru w’umuryango Agahebuzo yari yakomeje kuyitegereza.”
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko “Ubwo Agahebuzo yagarukaga mu itsinda mu mpera z’ukwezi, twahise twanzura ko Mekecuru yapfuye.”
Iki kigega Dian Fossey Gorilla Fund kigaragaza iyi Ngagi yari izwi ku izina rya Mukecuru, nk’ingagi y’ingore yari yihariye, “ari na byo byatumye dukomeza gukurikiranira hafi ubuzima bwayo, yajyaga igaragaza imyitwarire yo kwita ku zindi ndetse ikarangwa n’impuhwe mu muryango wayo.”
Mukecuru yatangiye kugenzurwa ubwo yari ikuze mu mwaka w’ 1995, ubwo byakekwaga ko yari ifite imyaka 15 cyangwa ikaba yari kuba ifite 10.
Ubutumwa bwa Dian Fossey Gorilla Fund bugira buti “Mukecuru yamaze imyaka irenga 20 iba mu itsinda rya Pablo, yabyayemo abana batatu b’ingore. Umwana wa mbere ni Mitimbiri yavutse mu 1996, yakomeje kuba hafi umubyeyi wayo, mu gihe umwana wayo wa kabiri n’uwa Gatatu ari Umwe na Isura, bo bahise bigendera bakajya mu yandi matsinda ubwo bari bamaze gukura.”
Mitimbiri, umwana wa Mukecuru aho yabaga mu itsinda rya Pablo ryabagamo na nyina, yabyayemo abana batatu b’ingabo, bashinze itsinda ryunze ubumwe.
Mukecuru kandi yabyaye abandi bana umunani batabayeho, aho abakurikiraniraga hafi ubuzima bwayo, bavuga ko yakunze kugaragaza ahahinda k’impfu z’abana bayo.
RADIOTV10