Mu buryo bwihuse u Burundi bwohereje muri Congo abandi bakomando nyuma y’iminsi micye hari abagiyeyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abandi basirikare b’Igihugu cy’u Burundi, boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basangayo bagenzi babo bagiye kuhamara ibyumweru bibiri mu butumwa bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Nkuko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aba basirikare b’inyongera, bageze i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe ndetse no kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bwa EACRF buvuga ko aba basirikare b’inyongera b’u Burundi “Bazasanga bagenzi babo bamaze koherezwa i Sake muri Teritwari ya Masisi.”

Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’izi ngabo za EACRF, bukomeza bugira buti “Koherezwa kwabo mu bice bya Kirolirwe na Kitshana bizatuma hakomeza kubaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”

Aba basirikare b’inyongera bagiye basanga bagenzi babo bagiye kumara ibyumweru bibiri bageze muri Congo, aho itsinda rya mbere ryari rigizwe n’abasirikare b’u Burundi 30 bageze i Goma tariki 05 Werurwe.

Icyo gihe ubwo aba basirikare 30 bageraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangajwe ko hari abandi 70 bagombaga na bo kuhagera bakoresheje inzira y’ubutaka ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Karere ka Rubavu.

Aba basirikare 70, bucyeye bwaho na bo bageze i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basangayo bagenzi babo 30 bari baharaye nyuma yo kuhagezwa n’indege.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru