Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa leta (PAC) yasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) ibusobanuro by’ibibazo bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo bimaze igihe kinini biyigaragaramo nyamara ntibikemuke. WASAC irasabwa gusobanura uburyo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri yakoreshejwe.
PAC ivuga ko WASAC ari cyo kigo cyonyine kikiri kubazwa ibya raporo ya 2018 na 2019 mu gihe abandi bo bageze ku ya 2020-2021 bityo bakaba babona ko bidindiza imikorere mu kunoza serivisi igenera abaturage.
PAC kandi inenga WASAC guhora ishora akayabo k’amafaranga mu mishinga yo kugeza amazi mu bice bikunze kuyabura mu mujyi wa Kigali ariko ntibikorwe, bigatuma abaturage bahora bataka icyo kibazo.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro yagaragaje ko mu igenzura bakoze muri 2018 -2019 , basanze WASAC yarishyuye Milliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda (103,000,000 FRW) inshuro ebyiri ku muntu umwe ariko ntiyagaruzwa.
Uretse izi miliyoni 103, WASAC kandi irabazwa amafaranga arenga miliyari ebyiri z’amanyarwanda itarabonera ubusobanuro bw’imikoreshereze yayo.
Mu buryo iki gikorwa cyari cyateguwe, byari kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko biza kuba ngombwa WASAC isabwa kwitaba PAC imbonankubone bitewe n’uko interineti yayo yatinzaga ibazwa.
PAC iri guhata ibibazo WASAC ku mikoreshereze mibi y’umutungo
PAC ivuga ko gutinda kwa raporo za WASAC ari ikibazo bashobora kugereranya n’agasuzuguro ndetse kandi ko ikeneye no kumenya impamvu y’amabanga WASAC ifitanye na Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ituma ibaha raporo y’imikoreshereze y’umutungo ariko ikayima umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.
WASAC ivuga ko kudatanga raporo za 2019-2020 na 2020-2021 , byatewe n’amakosa yari yagaragaye muri raporo zabanje basanga byagira ingaruka no ku yindi myaka ikurikira bituma batazitanga kuko babanje kuyakosora.
PAC irashaka kumenya neza igituma imikorere ya WASAC ikomeza gucumbagira