VOLLEYBALL: U Rwanda rwatangiye neza irushanwa ry’igikombe cya Afurika rutsinda u Burundi mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Volleyball (Abagabo) yatangiye neza imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kiri kubera mu Rwanda itsinze u Burundi amaseti 3-0 (25-16,25-19,25-12). Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye uyu mukino wanakinwe amasaha yatangiye gukura.

Wari umukino wa mbere ku ikipe y’u Rwanda iri gukina iri rushanwa ku nshuro ya karindwi (1987, 2003, 2005, 2007, 2015, 2017 na 2021).

Izindi Nkuru

Muri uyu mukino, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Paul de Talso yari yahisemo abakinnyi bagizwe na; Mutabazi Yves (5), Dusabimana Vincent “Gasongo”(11), Mahoro Nsabimana Yvan (10), Sibomana Placide Madison (14), Yakan Guma Lawrence (Captain,12) na Akumuntu Kavalo Patrick (17).

U Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere imbere y’u Burundi

Iyi kipe yakunze kugaruka cyane mu mukino kuko bakinanye seti ya mbere habamo gusimburana bitari iby’igihe kirekire kuko muri seti ya kabiri nibwo abakinnyi nka Muvara Ronald “Rashford”, Rwigema Simeon (Libero) na Ndamukunda Flavien bagiye baza bigendanye n’uburyo umukino wagendaga ugana ku musozo.

Mutabazi Yves wari uri mu mukino, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu bijyanye no gutsinda amanota ava mu gutera ibiro ndetse anaba umukinnyi witwaye neza mu mukino (Man of the Match).

Ikipe y’u Burundi wabonaga itari ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no gutsinda amanota ndetse no kuzibira abakinnyi b’u Rwanda ku mipira yo mu kirere (Aerial Blocks) kuko abakinnyi b’u Rwanda babikoraga neza ku rwego rwisumbuye.

Umukino w’u Rwanda n’u Burundi warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa kabiri; Uganda yatsinze Burkina Faso amaseti 3-1 (25-15, 25-18, 26-28 na 25-13), Ikipe y’Igihugu ya Cameroun ifite iri rushanwa inshuro ebyiri yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 (25-19, 22-25, 25-15 na 25-17).

Ethiopia yatsinze Sudani y’Epfo 3-2 (25-23, 20-25, 25-20, 21-25 na 15-9) mu gihe Mali yatsinze Niger bigoranye kuko hakinwe amaseti atanu nyuma y’uko amakipe anganyije amaseti abiri, akitabaza iya kamarampaka (25-21,25-22,31-29, 26-24, 15-13). Umukino wasoreje indi yo kuri uyu wa kabiri, Tunisia yatsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-16,25-21,25-18).

Akumuntu Kavalo Patrick ahoza umupira mu kibuga ahagana inyuma

Image

Muvara Ronald (4) na Kavalo Patrick (17) bazibira mu kirere

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatatu:

Niger vs RDC (10:00)

Tunisia vs Ethiopia (12:00)

Nigeria vs Sudani y’Epfo (14:00)

Mali vs Cameroun (16:00)

Maroc vs Tanzania (18:00)

Misiri vs Kenya (20:00)

Image

Dusabimana Vincent “Gasongo”(11) agiye gutangiza umukino (Service)

Image

Image

Abakinnyi ba Tunisia mu kirere bakina na Nigeria

Image

Ikipe y’igihugu ya Mali nayo yabonye intsinzi

Image

Ethiopia yatsinze South Sudan amaseti 3-2

Image

Uganda yatangiye itsinda Burkina Faso

PHOTOS: FRVB

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru