VOLLEYBALL: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahawe ibendera n’impanuro mbere yo kwinjira mu gikombe cya Afurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa kabiri muri Kigali Arena nibwo hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika muri Volleyball. Mbere y’uko haba umuhango ufungura irushanwa nyirizina na mbere y’uko u Rwanda ruhura n’u Burundi mu mukino ufungura irushanwa, Minisiteri ya siporo yaganiriye n’abakinnyi b’u Rwanda babaha impanuro n’ibendera ry’igihugu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier wari intumwa y’iyi Minisiteri yaganiriye n’abakinnyi b’u Rwanda abaha impanuro zizabaherekeza mu irushanwa.

Izindi Nkuru

Yakan Guma Lawrence kapiteni w’u Rwanda niwe wakiriye ibendera mu izina rya bagenzi be azaba ayoboye mu kibuga no hanze yacyo. Ku ruhande rw’abakobwa, Nzayisenga Charlotte niwe wari uhagarariye abandi.

Image

Yakan Guma Lawrence azarangwa na nimero 12 nka kapiteni w’u Rwanda

Abakinnyi 14 u Rwanda ruzakoresha muri iri rushanwa mu cyiciro cy’abagabo ni; Nsabimana Mahoro Yvan, Ndayisaba Sylvestre, Muvara Ronald, Sibomana Placide Madison, Dusabimana Vincent “Gasongo”, Karera Emile “Dada”, Rwigema Simon, Yakan Guma Lawrence, Dusenge Wickliff, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Akumuntu Kavalo Patrick, Nkurunziza John na Ndamukunda Flavien.

Image

Image

Minisiteri ya siporo yashyikirije abakinnyi ibendera ry’igihugu mbere yo kwinjira mu irushanwa

Image

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier wari intumwa y’iyi Minisiteri yatanze impanuro

Nyuma ya tombola yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 06 Nzeri 2021, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Burkina Faso, u Burundi na Uganda. Itsinda B ririmo Tunisia, Nigeria, Ethiopia na South Sudan. Itsinda C ririmo Cameroun, RDC, Mali na Niger mu gihe itsinda  D ririmo Misiri, Maroc,Tanzania na Kenya.

Imikino yakinwe mbere y’uko irushanwa ritangizwa ku mugaragaro; umukino w’itsinda rya mbere (A) wabimburiye indi warangiye Uganda itsinze Burkina Faso amaseti 3-1 (25-15, 25-18,26-28, 25-13) mu gihe umukino wo mu itsinda rya gatatu (C.)  warangiye Cameron itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) amaseti 3-1 (25-19, 22-25,25-15, 25-17).

Mbere y’uko u Rwanda rukina n’u Burundi saa kumi n’ebyiri (18h00’), South Sudan igiye kwakira Ethiopia mbere y’uko Mali ikina na Niger. Umuhango ufungura irushanwa (Opening Ceremony) itangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’).

Image

Cameron yatangiye itsinda DR Congo mu mukino wa mbere mu itsinda rya gatatu (C)

PHOTOS: FIBA

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru