Mu butumwa bukomeye EAC yasubije Tshisekedi uherutse kwikoma ingabo zayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wihanije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi uherutse kwikoma ingabo zawo zoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’Igihugu cye, umumenyesha ko niba hari n’ikibazo adakwiye kujya kukivugira ahabonetse hose kandi uyu muryango uhari.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru  ni bwo perezida  Félix Tshisekedi yavugiye muri Botswana ko izi ngabo nibigera mu kwa Gatandatu zitarakora icyazijyanye, azazihambiriza kuko ngo aho kurwanya M23 yazizanye ahubwo ziyunga na yo.

Izindi Nkuru

Umunyambanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki  yavuze ko kugeza uyu munsi ntakibazo Perezida Tshisekedi aragaragariza uyu Muryango kijyanye n´imikorere idahwitse y´izi ngabo, kandi ngo n´iyo yakigira akwiye kukizana ku meza y’Abakuru b´Ibihugu binyamuryango bakaba ari bo bakigaho, aho kujya kwijujutira hanze y’akarere.

Mathuki yasabye Tshisekedi gucisha macye akareka ingabo zigakora icyatumye zijyayo cyane ko ari we wazisabye kandi ngo kugeza ubu uyu muryango nta kibazo urabona zateje.

Tshisekedi aherutse kwikoma ingabo za EAC
Umunyamabanga Mukuru wa EAC yavuze ko niba hari ikibazo akwiye kukizana muri uyu muryango kikaganirwaho

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru