Mu byumweru bitatu bikurikirana u Rwanda rwakiriye umushyitsi wa gatatu ukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe cy’ibyumweru bitatu bikurikirana, u Rwanda rwakiriye Perezida wa gatatu, ari we wa Madagascar, Andry Rajoelina uje mu ruzinduko rw’akazi.

Andry Rajoelina yageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 06 Kanama 2023, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta.

Izindi Nkuru

Perezida wa Madagascar agendereye u Rwanda nyuma y’imyaka ine mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame na we agendere Igihugu cye, wagisuye muri Kamena 2019.

Ubwo Perezida Paul Kagame yagendereraga Igihugu cya Madagascar kizihizaga isabukuru y’Ubwigenge y’imyaka 59, Ibihugu byombi byanashyize umukono ku masezerano ahuriweho anyuranye.

Hasinywe amasezerano hagati y’Ibigo by’Iterambere by’Ibihugu byombi, agamije ubufatanye mu by’iterambere n’ishoramari.

Perezida wa Madagascar abaye Umukuru w’Igihugu wa gatatu ugendereye u Rwanda mu byumweru bitatu byikurikiranya, aho aje akurikira Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi wagiriye uruzinduko mu rw’imisozi igihumbi mu mpera z’icyumweru kibanziriza icyo twaraye dusoje.

Perezida Nyusi wanakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame akanamutembereza mu rwuri rwe, yanamugabiye Inka z’inyambo, ndetse banarebana umukino wa Basketball mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abagore wari wahuje Igihugu cye cya Mozambique na Guinea.

Umukuru wa Mozambique, yagendereye u Rwanda nyuma y’icyumweru kimwe gusa, Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso na we asuye u Rwanda.

Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda tariki 22 Nyakanga 2023, na we yakiriwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame mu rwuri rwe, na we amugabira Inka z’Inyambo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yakiriye Perezida wa Madagascar

Banagiranye ibiganiro byo kumuha ikaze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru