Uwabwiye Gitifu ati “ntabwo nsubiramo” bwa mbere abivuzeho ibitaramenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga y’umugabo uri gusezerana n’umugore we imbere y’amategeko abwira uwabasezeranyaga ati “ntabwo nsubiramo”, uyu mugabo yavuze ko iki gisubizo yakivuze yiyongorera ndetse na Gitifu atacyumvise, anavuga icyabimuteye.

Aya mashusho yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho umuyobozi wasezeranyaga uyu muryango, asaba uyu ati “Pierre Pierre urasubiramo” Undi akamusubiza nta gihunga ati “Ntabwo nsubiramo.”

Izindi Nkuru

Ni amashusho yazamuye urwenya muri benshi, bavuga ko uyu Pierre yihagazeho cyane kubera uburyo yahangaye umuyobozi akamusubiza muri ubu buryo.

Mu kiganiro Muhire Pierre n’umugore we bagiranye na Youtube Channel yitwa Max TV, bavuze ko iri sezerano ryo mu Murenge ryabaye tariki 13 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga 2023.

Muri iki kiganiro, umunyamakuru atangira atebya, abaza uyu mugabo ati “Urasubiramo?” Undi amusubiza agira ati “Uyu munsi bwo ariko ndasubiramo.”

Pierre yatunguye benshi asubiza Gitifu ati “Ntabwo nsubiramo”

Muhire Pierre avuga ko kuba yarabwiye Umuyobozi wabasezeranyaga kuriya, nta gasuzuguro karimo, kuko mu buzima busanzwe asanzwe ari umunyamashyengo ndetse ko na biriya yabivuze ari gushyenga.

Ati “Mu buzima busanzwe ngira ibintu by’amashyengo, kuba nasetsa bitewe n’aho ndi cyangwa bitewe n’ibyishimo nari mfite, binaterwa nanone no kuba nari nsubirishijwemo inshuro nyinshi.”

Pierre avuga ko amashusho yagiye hanze ari agace gato kafashwe, kuko we yari amaze gusubirishwamo inshuro nyinshi.

Ati “Ubwa mbere nasomye ntamanitse akaboko, ansubirishamo nsubiramo, inshuro ya kabiri noneho amagambo nyavuga uko atanditse, ubwo ku nshuro ya kabiri mu kunsubirishamo, ambwira ngo ‘Pierre Pierre urasubiramo?’ nabivuze gacye niyongorera, ntabwo nzi ukuntu byabagezeho kuko na Gitifu ntabwo yabyumvise, ririya ryari ibanga ryanjye.”

Pierre avuga ko mu mashusho yagiye hanze, humvikanamo Gitifu abwira Pierre ko asubiramo akabivuga inshuro ebyiri, na we amusubiza inshuro ebyiri, ariko we akavuga ko yamubajije rimwe na we akamusubiza rimwe, ahubwo ko aya mashusho bayakoreye amakabyankuru.

Pierre avuga ko iki gisubizo yahaye Gitifu cyari kimurimo mu mutima ariko na we ngo ntazi uburyo cyasohotse, yewe ngo ntiyanabyitayeho bikiba, ku buryo na we byamutunguye nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze.

Umugore wa Pierre, avuga ko na we atumvise iki gisubizo umugabo we yahaye Gitifu, ahubwo ko na we yatunguwe n’ibiri muri aya mashusho yasakaye.

Ati “Byahise bincanga nyoberwa n’aho yabivugiye, kuko namubajije nti ‘wabivugiye ko ntabyo numvise.”

Pierre n’umugore we babisobanuye birambuye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru