Abagiye gushinja Abanyarwanda baburanishirijwe mu Bufaransa bahishuye ikindi gikomeye bifuza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imiryango 10 yo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, irasaba ubufasha bwo kuregera indishyi mu manza zaburanishijwemo Barahira Tito na Octavien Ngenzi baburanishirijwe mu Bufaransa bagakatirwa burundu.

Barahira Tito wabaye Burugumisitiri wa Komine Kabarondo akaza gusimburwa na Ngenzi Octavien, bombi baburanishirijwe mu Rukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha ndengamipaka rw’i Paris mu Bufaransa.

Izindi Nkuru

Baregwaga ahanini kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga ibihumbi bibiri (2 000) biciwe muri Kiliziya ya Kabarondo tariki 13 Mata 1994, no kugira uruhare mu bindi bitero.

Mu Kuburanisha uru rubanza rw’aba bagabo bombi mu Bufaransa, Ubushinjacyaha Bukuru bwifashishije bamwe mu bari bararokokeye muri Komine ya Kabarondo nk’abatangabuhamya.

Muri 2016 na 2018, bamwe mu barokokeye muri iyi Komini, bagiye gutanga ubuhamya muri uru rubanza, ndetse ubuhamya bwabo buri mu byagendeweho n’Urukiko guhamya ibyaha aba bagabo babiri, rubakatira gufungwa burundu.

Gusa bamwe muri aba babaye abatangabuhamya muri uru rubanza, bavuga ko bakigowe no kumenya uko baregera indishyi z’ibyabo byangijwe

Ryaka Jovithe ati “Twagiye kubona Parike Generali ije iwacu, iza kutubaza ibyabo turayibibwira. Badutwaye nka Partie Civile, twari abantu icumi tujya mu Bufaransa mu bihe bitandukanye, twagendeye hamwe icyarimwe.”

Yakomeje agira ati “Parike yaje kudutwara ikatujyana mu Bufaransa tutazi n’ubwo Bufaransa, n’ubu idufate akaboko tugende idushakire uko twaregera indishyi z’akababaro.”

Rutagungira Jean Damascene na we ati “Baratujyanye muri 2016 Ngenzi na Barahira baratsindwa, barajurira dusubirayo muri 2018 nabwo baratsindwa, ariko twumvise ko bagiye no mu rukiko rusesa imanza, na ho baratsindwa bakatirwa burundu. Kugeza uyu munsi ntituzi aho twaregera indishyi z’akababaro kandi twarahemukiwe, dupfusha abantu benshi, badusenyera amazu.”

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Gakwenzire Philbert yabwiye RADIOTV10 ko batari bazi ko aba batangabuhamya bari kuregera indishyi z’akababaro.

Ati “Ikibazo cy’urubanza rwo mu Bufaransa cya Tito na Octavien ndakizi ariko ibyerekeranye no kuregera indishyi ntabwo twigeze tumenya ko harimo icyo kibazo. Abo bantu baramutse baje rwose twabibafashamo.”

Urubanza rwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi bombi basimburanye ku kuyobora icyahoze ari Komine Kabarondo, muri Kibungo rwatangiye tariki 10 Gicurasi 2016, rupfundikirwa muri 2018.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru