Minisitiri muto muri Guverinoma n’umuhanzi Nyarwanda bahuriye mu kiganiro nkangurambaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, akaba ari na we muto mu myaka muri Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’umuhanzi w’umuraperi AmaG The Black, bahuriye mu kiganiro cy’umukino w’ubukangurambaga bugamije gusaba Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko banywa inzoga, kunywa mu rugero [#TunyweLess].

Ni ubukangurambaga buherutse gutangizwa n’inzego z’Ubuzima mu Rwanda, aho ku ikubitiro, hasohotse umukino urimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, asanga urubyiruko rwiteretse inzoga z’ubwoko bwose, akabasaba kunywa mu rugero.

Izindi Nkuru

Mu wundi mukino wagiye hanze, urimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera ndetse n’Umuhanzi nyarwanda Hakizimana Aman wamamaye nka AmaG the Black.

Muri uyu mukino, Dr. Yvan na AmaG batangira basuhuzanya mu buryo bumenyerewe mu rubyiruko, bahana chance, uyu muhanzi agatangira agira ati “Umusaza ngufitiye ibibazo.”

Uyu muhanzi abaza uyu muyobozi ku bukangurambaga bwa ‘TunyweLess’, akamubaza niba iyi gahunda itareba n’abanywa ibindi binyobwa.

Ati “dore nk’ubu uri kunywa icyayi. Papa wanjye iyo sukari ko itera diabetes, tuyite sukariless.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, asubiza uyu muhanzi ko “ikintu cyose utanyweho mu rugero gitera ikibazo, ariko ku nzoga cyane cyane, ari na byo tuvuga aha, turashishikariza abantu kunywa gacyeya bakanywa mu rugero.”

AmaG akomeza abwira Minisitiri ko na we yazanye gahunda yise ‘TuvumbeLess’ aho avuga ko urubyiruko rwinshi muri iki gihe runywa rutakoze, akabaza uyu muyobozi ubutumwa yaha uru rubyiruko.

Dr Yvan Butera, avuga ko byoroshye, kuko abantu banashatse inzoga bazireka kandi ntibagire icyo baba, ahubwo ko kuzinywa ubwazo bigira ingaruka.

Ati “Icya mbere zangiza umwijima, zitera za diabetes, zitera za cancer, ndetse zinangiza n’imitekerereze, kuko iyo wanyweye inzoga mu rugero rukabije, ntutekereza, ntukora, ntiwiteza imbere, ntuteza imbere Igihugu cyawe.”

Dr. Yvan na we asoza abaza Ama G. niba kuba umuntu yaba afite ibibazo, akanywa inzoga ari wo muti wabyo, amusubiza agira ati “Inzoga si wo muti, abenshi bise igisubizo, wavuze ku buzima, ibyo turi gukora byose bisaba ubuzima, ntabwo uzakina umupira udafite ubuzima, ntuzaririmba nta buzima.”

Batangira bahana chance
Dr Yvan Butera avuga ko abantu binywereye icyayi byaba bihagije
AmaG yamubajije ubutumwa yaha urubyiruko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru