Moses Turahirwa kuva yafungurwa bwa mbere avuze ku buzima bwe muri Gereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhangamideri Moise Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye, nyuma y’uko afunguwe by’agateganyo, bwa mbere yavuze uko ubuzima bwe bwari bumeze mu igororero.

Moses Turahirwa ugiye kuzuza amezi abiri afunguwe, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje yagaragaye mu ruhame mu gitaramo yateguye agatumiramo umuhanzi Mistaek basanzwe ari inshuti.

Izindi Nkuru

Uyu muhangamideri yavuze ko yifuje gukoresha iki gitaramo mu rwego rwo kugira ngo na we yumve uburyohe bwa album y’uyu muhanzi, ariko nanone kugira ngo abashe guhura n’inshuti n’umuryango ndetse n’abakiliya ba Moshions.

Moses Turahirwa wasomewe icyemezo cyo gufungurwa tariki 15 Kamena 2023, yarekuwe nyuma y’amezi abiri atawe muri yombi dore ko yafunzwe mu mpera za Mata 2023.

Agaruka ku buzima bwe mu igororero, Moses Turahirwa yavuze ko butari bworoshye ariko ko nanone byari ngombwa ko abunyuramo, kuko bwamusigiye isomo rikomeye.

Ati “Ndashima Imana ko nkiri muzima, hari ubuzima unyuramo butoroshye ariko ukagumana ubuzima, ni cyo cya mbere kuko kuba naragumanye ubuzima, hari impamvu nabugumanye.”

Avuga ko icyamugoye ubwo yari mu igororero, ari ukumenyerana n’abantu bashya yari agiye kubana na bo badasanzwe baziranye.

Ati “Kujya ahantu hatari mu Gihugu ariko hadafite irindi zina bwite, ni byo byangoye ariko ntabwo byamfashe igihe kwisanga.”

Avuga ko yasanzeyo abandi bahanzi mu ngeri zinyuranye, barimo abo mu mideri nka we, bakamufasha kwisanga muri ubwo buzima.

Ati “Nagize igihe cyo kudatekereza ku mpamvu ndiyo, cyangwa kwiheba ahubwo nkagira umwanya wo guhura n’abandi bahanzi. N’ubundi nakomeje gukoresha ubuhanzi bwanjye.”

Avuga ko nyuma yo gufungurwa, azakomeza gahunda ze zisanzwe z’ubuhanzi bw’imideri no kuzamura inzu ye ya Moshions, ariko ko ubu icyo ashyize imbere ari ukubahiriza amategeko n’amabwiriza y’inzego za Leta.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru