Monday, September 9, 2024

Mu gihe hagiye Kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga yasabwe no guterera ijisho muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavuze ko mu gihe u Rwanda n’Isi yose bagiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga akwiye no kwamagana ibiri kubera muri Congo, kuko byaba bibabaje mu gihe ibyabaye mu Rwanda byakongera kugira ahandi biba. 

Abahanga mu ngeri zitandukanye bavuye mu Bihugu binyuranye by’Isi; kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, bateraniye Kigali mu nama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize.

Bibukiranyije uko ibihe byagiye bisimburana kuva mu itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ishyizwe mu bikorwa igahitana abatutsi barenga miliyoni imwe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko amahanga yarebereye igikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe umuntu mu kinyajana cya 20.

Yagize ati “Jenoside yambuye ubuzima ikiremwamuntu, yakoze ku kintu gitinyitse kuruta ibindi, ubuzima. Abatutsi bo mu Rwanda bishwe mu buryo bwa kinyamaswa, ababishe muri ubwo buryo; bashyiraga mu bikorwa umugambi mubisha w’ubutegetsi bwariho. Ubwo butegetsi bwashaka kurimbura Abatutsi bose, ubu bugome ndengakamere bwakorewe ikiremwamuntu; ni bwo bwasoje ikinyejana cya 20, ubu ni kimwe mu bigize amateka rusange y’ikiremwamuntu.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko amahanga atagomba kongera gusubiramo imyitwarire bagize mu mwaka wa 1994, aho yatereranye Abatutsi bariho bicwa mu Rwanda, asaba ko ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bwamaganwa.

Yagize ati “Ku mupaka w’u Rwanda; muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abishe abantu mu mwaka wa 1994 icyo Gihugu kirabacumbikiye kinabafasha gukomeza gukora ibyaha. Muzamure ijwi ryanyu. Byaba ari ikibazo gikomeye mu gihe icyaha cyamennye amaraso cyakongera kugaruka nyuma y’imyaka 30.”

Aba bahanga baganiriye kuri iyi ngingo mbere iminsi ibiri ngo hatangizwe igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Amahanga yibutswa imyitwarire yagize mu myaka 30 ishize; na yo azaba ahagarariwe muri iki gikorwa, ndetse kugeza magingo aya u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za America bayoboye abemera ko hari icyo batakoze, cyari mu bushobozi bwabo cyanashoboraga guhagarika ishyira mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.

Dr Jean Damascene Bizimana yasabye amahanga kwamagana ibibera muri Congo

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts