Perezida wa Czech uzifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka30 aragera mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Czech, General (Rtd) Petr Pavel aragenderera u Rwanda, aho ari umwe mu banyacyubahiro bazitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Petr Pavel aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, aho agomba no kwakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bakanagirana ibiganiro.

Izindi Nkuru

Biteganyijwe ko Perezida wa Czech, Petr Pavel azaba ari umwe mu bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bazitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uzaba ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024.

Umukuru w’Igihugu cya Czech, Petr Pavel, azaba ari umwe mu bakuru b’Ibihugu n’abanyacyubahiro bazitabira uyu muhango wo gutangiza icyumweru n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, uzaba ayoboye itsinda rizahagararira Joe Biden muri uyu muhango.

Guverinoma y’Igihugu cya Czech kandi itangaza ko uruzinduko rwa Perezida Petr Pavel ugera mu Rwanda mbere y’iminsi ibiri ngo hatangizwe ibikorwa byo kwibuka, runagamije guteza imbere umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Petr Pavel azanagirana ibiganiro n’inzego zinyuranye no mu ikoranabuhanga, ubuzima ndetse no mu nzego za gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru