Wednesday, September 11, 2024

Umuhanzikazi wamenyekanye muri ‘Gospel’ Nyarwanda yahishuye ibyigeze kumusigira igikomere atazibagirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza uri mu bamenyekanye cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, yatangaje ibyamubayeho atwite inda ya mbere, byatumye ivamo, ari na byo byashibutsemo igitekerezo cy’indirimbo yise ‘Ejo ni heza’.

Liliane Kabaganza waririmbye indirimbo zamenyekanye mu Rwanda mu gihe cyo hambere, asigaye atuye muri Kenya, akaba aherutse kuza mu Rwanda gushyigikira mugenzi we Tonzi mu gitaramo yamurikiyemo album ye.

Uyu muhanzikazi Kagabaganza, ubwo yari muri iki gitaramo, yanasangije abakitabiriye ibihe bigoye yigeze kunyuramo, ubwo yari atwite inda ye ya mbere.

Yagize ati “Maze iminsi micye nkoze ubukwe ubwo nari ntwite inda ya mbere, nagize uburibwe ndi mu nzira, nsaba ubufasha barabunyima.”

Yakomeje agira ati “Hari uwo nasabye n’ijana ntiyarimpa. Hari umudamu wari uri aho hafi musabye lifuti arayinyima, naje kwihangana ndataha ngeze mu rugo umugabo amafasha ibishoboka byose ariko n’ubundi ya nda yavuyemo ntakundi.”

Kabaganza yavuze ko uwo wamwimye Lifuti, baje guhura hashize imyaka yarakennye, avuga ko Imana ihindura abihebye n’abahuye nk’ibyo yahuye na byo.

Avuga ko Imana yaje kumusubiza, nubwo yanyuze muri ibyo bihe bigoye, ku buryo uru rugendo ari rwo rwashibutsemo igitekerezo cy’indirimbo ‘Ejo ni heza’ yashyize hanze mu mwaka wa 2020.

Kabaganza amaze imyaka myinshi azwi n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yararirimbye muri korali Rehoboth, nyuma akaza kuririmba ku giti cye.

Liliane Kabaganza ni umwe mu bahanzi bamamaye mu Rwanda muri Gospel

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist