Hashyizwe hanze gahunda yo gusezera ku mutoza wa APR wapfuye urupfu rukiri urujijo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, bwashyize hanze gahunda yo gusezera bwa nyuma kuri Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera ingufu abakinnyi, uherutse gupfa urupfu rutunguranye ruri gukorwaho iperereza.

Inkuru y’urupru rwa Dr Adel Zrane, yamenyekanye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 02 Mata 2024, aho kugeza ubu hataramenyekana icyamuhitanye.

Izindi Nkuru

Gahunda yo gusezera kuri uyu Munya-Tunisia, ibera mu Rwanda, iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, aho itangizwa no kujya gufata umurambo, igasozwa n’isengesho.

Nk’uko bigaragara kuri gahunda yashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa APR FC, iyi gahunda iratangira saa kumi z’umugoroba (16:00’) isozwe saa tatu (21:00’).

Mu biteganyijwe, harimo ijambo ry’umukinnyi uza kuvuga mu izina rya bagenzi be, ndetse no kugaragaza ubuzima bwa nyakwigendera Dr Adel Zrane muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa APR FC bwashyize hanze gahunda yo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Dr Adel Zrane nyuma y’umunsi umwe bushyize hanze itangazo ry’akababaro, ryanagaragaza ko bubifashijwemo na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ndetse na RIB, hatangiye gukorwa iperereza ku cyahitanye uyu wari umutoza muri APR.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu, ryagiraga riti “Hagati aho ubuyobozi bwa APR FC bubifashijwemo na Minisiteri y’Ingabo, bari gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Dr Adel.”

Ubuyobozi bwa APR kandi bwatangaje ko bwarimo bukorana n’umuryango wa nyakwigendera, kugira ngo harebwe uburyo umurambo we uzajyanwa iwabo muri Tunisia ari na ho azashyingurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru