• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu ikipe y’i Burayi iri mu zikunzwe mu Rwanda haravugwa ibishoboza kunezeza abakunzi bayo

radiotv10by radiotv10
26/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu ikipe y’i Burayi iri mu zikunzwe mu Rwanda haravugwa ibishoboza kunezeza abakunzi bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amezi atatu (3) ikipe ya Manchester United itandukanye n’umunyezamu wari uyimazemo igihe kinini David De Gea, hari gutekerezwa uburyo yagarurwa muri iyi kipe. Ibintu bishobora gushimisha abakunzi b’iyi kipe, banababajwe n’igenda rye.

De Gea wari umaze imyaka 12 muri Manchester United, biravugwa ko yayigarurwamo nyuma y’uko Andre Onana usanzwe ari umuzamu wa mbere w’iyi kipe ashobora kuzabura imikino 8 mu gihe yaba yitabiriye igikombe cya Afurika.

Ibinyamakuru bitandukanye by’i Burayi cyane cyane ibyo mu Bwongereza, byatangaje ko uyu De Gea utarabona ikipe kugeza ubu ashobora kugarurwa muri Manchester United agahabwa amasezerano y’igihe gito byibura kugira ngo azasigarane inshingano ubwo Onana azaba adahari.

Bisa nk’aho Manchester United igiye kubyitwaza kugira ngo agarurwe kuko Andre Onana atatangiye neza uyu mwaka w’imikino, kuko yagiye akora amakosa menshi, atanga ibitego ndetse abafana bakajya bavuga ko bakumbuye De Gea.

Manchester United isanganywe abandi banyezamu babiri biyongera kuri Onana barimo Altay Bayindir ndetse na Tom Heaton, ariko bigaragara ko umutoza ataragirira n’umwe agirira icyizere cyo kuba yasigara arinze izamu ry’iyi kipe mu gihe cy’ukwezi kumwe Onana yamara mu gikombe cya Afurika.

Ubundi Manchester United yifuzaga kugumana De Gea na mbere y’uko agera ku musozo w’amasezerano ye, ariko we ubwe yanga kugabanya umushahara munini yahembwaga ugera ku bihumbi 375 by’Ama-Paunds buri cyumweru.

Mu minsi ishize hagiye hagaragara amafoto ya De Gea n’abandi bakinnyi ba Manchester United bari kumwe byerekana ko umubano ukiri mwiza hagati yabo.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 8 =

Previous Post

Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 yasabiwe gufatirwa ikindi cyemezo

Next Post

Bwa mbere umuhanzi Sintex yavuze uko yahuye n’umugore we baherutse gusezerana

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Bwa mbere umuhanzi Sintex yavuze uko yahuye n’umugore we baherutse gusezerana

Bwa mbere umuhanzi Sintex yavuze uko yahuye n’umugore we baherutse gusezerana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.