Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu ikipe y’i Burayi iri mu zikunzwe mu Rwanda haravugwa ibishoboza kunezeza abakunzi bayo

radiotv10by radiotv10
26/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu ikipe y’i Burayi iri mu zikunzwe mu Rwanda haravugwa ibishoboza kunezeza abakunzi bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amezi atatu (3) ikipe ya Manchester United itandukanye n’umunyezamu wari uyimazemo igihe kinini David De Gea, hari gutekerezwa uburyo yagarurwa muri iyi kipe. Ibintu bishobora gushimisha abakunzi b’iyi kipe, banababajwe n’igenda rye.

De Gea wari umaze imyaka 12 muri Manchester United, biravugwa ko yayigarurwamo nyuma y’uko Andre Onana usanzwe ari umuzamu wa mbere w’iyi kipe ashobora kuzabura imikino 8 mu gihe yaba yitabiriye igikombe cya Afurika.

Ibinyamakuru bitandukanye by’i Burayi cyane cyane ibyo mu Bwongereza, byatangaje ko uyu De Gea utarabona ikipe kugeza ubu ashobora kugarurwa muri Manchester United agahabwa amasezerano y’igihe gito byibura kugira ngo azasigarane inshingano ubwo Onana azaba adahari.

Bisa nk’aho Manchester United igiye kubyitwaza kugira ngo agarurwe kuko Andre Onana atatangiye neza uyu mwaka w’imikino, kuko yagiye akora amakosa menshi, atanga ibitego ndetse abafana bakajya bavuga ko bakumbuye De Gea.

Manchester United isanganywe abandi banyezamu babiri biyongera kuri Onana barimo Altay Bayindir ndetse na Tom Heaton, ariko bigaragara ko umutoza ataragirira n’umwe agirira icyizere cyo kuba yasigara arinze izamu ry’iyi kipe mu gihe cy’ukwezi kumwe Onana yamara mu gikombe cya Afurika.

Ubundi Manchester United yifuzaga kugumana De Gea na mbere y’uko agera ku musozo w’amasezerano ye, ariko we ubwe yanga kugabanya umushahara munini yahembwaga ugera ku bihumbi 375 by’Ama-Paunds buri cyumweru.

Mu minsi ishize hagiye hagaragara amafoto ya De Gea n’abandi bakinnyi ba Manchester United bari kumwe byerekana ko umubano ukiri mwiza hagati yabo.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 7 =

Previous Post

Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 yasabiwe gufatirwa ikindi cyemezo

Next Post

Bwa mbere umuhanzi Sintex yavuze uko yahuye n’umugore we baherutse gusezerana

Related Posts

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere umuhanzi Sintex yavuze uko yahuye n’umugore we baherutse gusezerana

Bwa mbere umuhanzi Sintex yavuze uko yahuye n’umugore we baherutse gusezerana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.