• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Mu isuti y’Ubururu bwijimye Prince Kid yageze mu Rukiko bwa mbere

radiotv10by radiotv10
11/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Mu isuti y’Ubururu bwijimye Prince Kid yageze mu Rukiko bwa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, bwa mbere yagejewe imbere y’Urukiko kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ishimwe Dieudonne ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikekwa ko byakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Prince Kid watawe muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize, akekwaho ibikorwa binyuranye birimo kuba yarasabaga aba bakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye, kuryamana abizeza kuzegukana amakamba.

Bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa, ubwabo ni bo batanze amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikekwa ko bakorewe n’uyu musore Ishimwe Dieudonne AKA Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda.

Ifatwa rye ryanagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu Nama Nkuru y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, aho yavuze ko bitumvikana kuba umuntu yahanga umurimo w’irushanwa ry’ubwiza agamije gucuruza abantu kandi akabacuruza na we yabanje “kugira ibyo abakoresha.”

Ifungwa rya Prince Kid ryavuzweho cyane n’abantu batandukanye barimo n’abitabiriye iri rushanwa nka Amanda Akaliza wavuze ko yari aremerewe n’umutwaro wo gukomeza guceceka ihohoterwa rivugwa muri Miss Rwanda.

Uyu mukobwa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, yaboneye gushishikariza abandi bakobwa baba barahuye n’ihohoterwa muri iri rushanwa, gushira amanga bakabivuga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − five =

Previous Post

Huye: Ukurikiranyweho gusambanya umwana avuga ko yabitewe n’amadayimoni na Primus 2

Next Post

Abasigajwe n’amateka bavuga ko uburezi kuri bose ari nk’umugani kuri bo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Next Post
Abasigajwe n’amateka bavuga ko uburezi kuri bose ari nk’umugani kuri bo

Abasigajwe n’amateka bavuga ko uburezi kuri bose ari nk’umugani kuri bo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.