Umunyamakuru w’imwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda, yitabye Imana mu buryo butunguranye, aba uwa gatatu upfuye mu gihe kitageze mu kwezi kumwe n’igice.
Uyu munyamakuru witwa Jean Claude Nsengimana wakorera GoodRich TV, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022.
Amakuru dukesha urubuga Umuyoboro.com, avuga ko kuri iki Cyumweru uyu Munyamakuru yiriwe ari muzima ndetse ko ntakibazo na gito yari afite, akaba yitabye Imana nyuma yo kujya kuryama bisanzwe.
Jean Claude Nsengimana wari uzwi nka Bright, yari asanzwe akora ikiganiro Impamba y’umunsi yakoranaga n’undi munyamakuru mugenzi we kuri GoodRich TV.
Bamwe mu bakora umwuga w’Itangazamakuru, bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo, bamwifuriza kugira iruhuko ridashira.
Uyu munyamakuru wa Goodrich TV yitabye Imana nyuma y’ukwezi kumwe kuzuye, undi Munyamakuru wari ufite izina rikomeye mu Rwanda, Celestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi.
Celestin Ntawuyirushamaboko wakoreraga BTN TV, yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 15 Mata 2022 aho yari arwariye mu bitaro bya Kibagabaga.
Tariki indwi Mata 2022, undi Munyamakuru Herman Ndayisaba wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, na we yitabye Imana azize uburwayi bw’igisukari (Diabetes) yari amaranye igihe.
Abanyamakuru batatu bitabye Imana mu gihe kitageze mu kwezi kumwe n’igice, bikaba bikomeje gutuma bamwe mu bakora uyu mwuga bashengurwa n’impfu za bagenzi babo.
RADIOTV10
Ikinyamakuru ni Umusemburo.com not umuyoboro.com