Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu kwezi kumwe mu Rwanda hapfuye Umunyamakuru wa gatatu

radiotv10by radiotv10
16/05/2022
in MU RWANDA
1
Mu kwezi kumwe mu Rwanda hapfuye Umunyamakuru wa gatatu

Jean Claude Nsengimana ubanza ku ruhande rw'ibumoso

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru w’imwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda, yitabye Imana mu buryo butunguranye, aba uwa gatatu upfuye mu gihe kitageze mu kwezi kumwe n’igice.

Uyu munyamakuru witwa Jean Claude Nsengimana wakorera GoodRich TV, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022.

Amakuru dukesha urubuga Umuyoboro.com, avuga ko kuri iki Cyumweru uyu Munyamakuru yiriwe ari muzima ndetse ko ntakibazo na gito yari afite, akaba yitabye Imana nyuma yo kujya kuryama bisanzwe.

Jean Claude Nsengimana wari uzwi nka Bright, yari asanzwe akora ikiganiro Impamba y’umunsi yakoranaga n’undi munyamakuru mugenzi we kuri GoodRich TV.

Bamwe mu bakora umwuga w’Itangazamakuru, bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo, bamwifuriza kugira iruhuko ridashira.

Uyu munyamakuru wa Goodrich TV yitabye Imana nyuma y’ukwezi kumwe kuzuye, undi Munyamakuru wari ufite izina rikomeye mu Rwanda, Celestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi.

Celestin Ntawuyirushamaboko wakoreraga BTN TV, yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 15 Mata 2022 aho yari arwariye mu bitaro bya Kibagabaga.

Tariki indwi Mata 2022, undi Munyamakuru Herman Ndayisaba wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, na we yitabye Imana azize uburwayi bw’igisukari (Diabetes) yari amaranye igihe.

Abanyamakuru batatu bitabye Imana mu gihe kitageze mu kwezi kumwe n’igice, bikaba bikomeje gutuma bamwe mu bakora uyu mwuga bashengurwa n’impfu za bagenzi babo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jo says:
    4 years ago

    Ikinyamakuru ni Umusemburo.com not umuyoboro.com

    Reply

Leave a Reply to Jo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 12 =

Previous Post

Umukino wa APR na Rayon ugiye kwandika amateka

Next Post

IFOTO: Perezida Ndayishimiye na Madamu mu murima w’umuceri bishimiye umusaruro

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Perezida Ndayishimiye na Madamu mu murima w’umuceri bishimiye umusaruro

IFOTO: Perezida Ndayishimiye na Madamu mu murima w’umuceri bishimiye umusaruro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.