“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa” Ni amagambo agize umurongo wa Bibiliya wifashishijwe na Miss Jolly Mutesi asangiza abantu amashusho yerekana inzu igezweho yujuje mu Mujyi wa Kigali.
Mu mashusho Miss Jolly yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2026, yashyizeho ubutumwa buyaherekeje bugaragaza umurongo wa bibiliya wa Matayo 7:7.
Uyu murongo ugira uti “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.”
Miss Mutesi Jolly kandi yashyizeho ubutumwa bugira buti “Mu Rwanda no ho honyine uvukana inzozi kandi ukazigeraho.”
Aya mashusho yerekana inzu ya Miss Jolly, agaragaza ko ari inzu igezweho, ifite buri kimwe cyose mu nzu, aho kurara heza, aho kurebera filimi, ndetse n’ubwogero (Piscine) bugezweho.
Iyi nzu irimo ibyumba binyuranye, irimo kandi aho gukorera imyitozi ngororamubiri (Gym) harimo ibikoresho byose umuntu yakoresha birimo n’ibyo guterura.
Irimo kandi ibice by’uruganiriro, aho bigaragara ko ari inzu, ishobora no kwifashishwa mu buryo bwo kwakira abashaka gucumbika mu gihe runaka.

RADIOTV10











