• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Mu minsi ibiri ikurikirana hamenyekanye urupfu rw’abahanzi babiri b’Abarundi

radiotv10by radiotv10
20/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Mu minsi ibiri ikurikirana hamenyekanye urupfu rw’abahanzi babiri b’Abarundi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzikazi w’Umurundi Miss Erica, mu Burundi hongeye kuvugwa urupfu rw’undi muhanzi uzwi nka Sam Overmix waririmbye indirimbo Kiradodora yigeze guca ibintu mu Burundi no mu Rwanda.

Indirimbo Kiradodora yamamaye mu myaka ya 2006, iri mu zakunzwe cyane mu Burundi no mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umuhanzi Sam Overmix waririmbye iyi ndirimbo, yitabye Imana mu cyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, azize uburwayi.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamanyekanye kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, ariko amakuru aturuka i Burundi avuga ko yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023.

Uyu muhanzi wari umaze iminsi aririmba indirimbo z’abandi mu tubari, bivugwa ko yari amaze iminsi arwaye ariko ntiyajya kwivuza, aho mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yarembye akajya kwa muganga ari na bwo yahise yitaba Imana.

Urupfu rwa Sam Overmix ruje nyuma y’umunsi umwe, umuhanzikazi Miss Erica na we wo mu Burundi, yitabye Imana, we witabye Imana tariki 17 Ugushyingo 2023.

Aba bahanzi b’Abarundi bitabye Imana nyuma y’amezi umunani, undi muhanzi witwa Saidi Brazza wamamaye mu ndirimbo ‘Yameze amenyo’ na yo yakunzwe cyane mu karere, na we yitabye Imana muri Werurwe 2023.

Umuhanzi Sam Overmix yitabye Imana
Urupfu rwe rukurikiranye n’urwa Miss Erica

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Ubutumwa bw’ikiniga bw’umukambwe wayoboye America nyuma yo gupfusha umugore bari bamaranye imyaka 77

Next Post

Muri Gare ya Musanze habyutse haduka inkongi y’umuriro

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Muri Gare ya Musanze habyutse haduka inkongi y’umuriro

Muri Gare ya Musanze habyutse haduka inkongi y’umuriro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.