Perezida Paul Kagame yasuye bimwe mu bikorwa byangijwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu, anahumuriza abagizweho ingaruka n’ibi biza byatewe n’imvura, yanaguye ubwo yasuraga bimwe muri ibi bikorwa.
Umukuru w’Igihugu yasuye ikigo cya Centre Scolaire Noël Nyundo, kiri mu byagizweho ingaruka cyane n’ibiza, aho umugezi wa Sebeya wuzuye ugasenya amashuri y’iki kigo.
Umukuru w’Igihugu yageze kuri iri shuri, imvura iri kugwa, yasobanuriwe uburyo ibi biza byangije ibyumba by’amashuri by’iki kigo cyagizweho ingaruka zikomeye n’ibi biza, aho hari ibice bimwe by’iri shuri bitari kwigirwamo kuko byasenyutse.
Perezida Kagame kandi yanasuye abanyeshuri biga muri iri Shuri ribanza, areba uko abanyeshuri bari gukomeza amasomo nyuma yuko bimwe mu byumba bigiragamo byangijwe n’ibiza.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuganye na bamwe mu bana biga muri iri shuri, abagezaho ubutumwa bw’ihumure nkuko yari yanabubagejejeho mbere ibi biza bikimara kuba.
Yavuganye kandi n’ubuyobozi bw’iri shuri, bwamusobanuriye ingaruka iri shuri ryahuye na zo nyuma y’ibi biza n’uburyo riri gufasha abanyeshuri gukomeza amasomo rinafashijwemo na Leta.
Uku gusura bimwe mu bikorwa byangijwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu Perezida Kagame yatangiriye mu gasantere ka Mahoko, akomereza muri iri shuri, yagaragazaga ko ababajwe n’ibi biza, nkuko binakubiye mu butumwa yageneye abagizweho ingaruka na byo mbere.
Yanasuye kandi uruganda rw’icyayi rwa Pfunda, na rwo ruri mu byangijwe cyane n’ibi biza, aho imyuzure yinjiye muri zimwe mu nyubako z’uru ruganda zangiritse cyane, ubu rukaba rutarongera gukora kuva ibi biza byagwirira aka gace.
Umukuru w’Igihugu yagaragarijwe aho amazi yagiye amanukira akagenda ahitana ibyo yahasangaga byose birimo ibikorwa remezo byari bigize uru ruganda.
Muri uru ruganda, hagaragara imikoki n’ibinogo byinshi byagiye bisigwa n’ibi biza, aho amazi menshi yagiye anyura agasiga ibi byose bicitse.
Perezida Paul Kagame kandi yagiye ahari hateraniye abaturage bo muri aka Karere ka Rubavu, bamwakiranye ubwuzu nubwo bagizweho ingaruka n’ibiza, ariko bakaba bishimiye kuba bahumurijwe n’Umukuru w’Igihugu cyabo.
Ubwo Umukuru w’u Rwanda yageraga ahari hateraniye aba baturage, yahageze imvura iri kugwa, abaturage bamwakirana ibyishimo byinshi bamukomera amashyi.
Ubutumwa bw’ihumure
Perezida Paul Kagame ubwo yaganirizaga aba baturage bagizweho ingaruka n’ibiza, bacumbikiwe kuri site ya Nyemeramihigo, yababwiye ko yaje kubahumuriza kubera ibyago bagize byatewe n’ibi biza byabaye mu cyumweru gishize.
Ati “Byari ukubasura, ukubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane nkuko n’ubundi mwihanganye, ibiza byatugwiririye, imyuzure, amazu yangiritse, abacu twatakaje ari bo n’ikibazo kinini cyane, abakomeretse, ibyo byose nzi ko abagishoboye kuba bariho muhanganye nacyo. Icyanzanye hano cyari ukubasura.”
Umukuru w’Igihugu yizeje aba baturage ko Leta y’u Rwanda ikomeza kubatekereza. Ati “Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije, kubona uko mumeze, ndetse tunashakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.”
Perezida Kagame yavuze ko bamwe bazafashwa gusubira mu byabo mu gihe cya vuba. Ati “Ariko ubu turacyahanganye kugira ngo nibura mushobore kugira ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu cyangwa mudashobora gukora imirimo musanzwe mukora.”
Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’aba baturage bagaragarije Umukuru w’Igihugu ibyishimo batewe no kuba yaje kubahumuriza ndetse no kubagaragariza ko Leta ikomeje kubatekereza.
RADIOTV10
Thank you for the information, na president wacu dukunda yakoze guhumuriza urwanda nkuko dusanzwe tubimushimira! Narambire kubona ibyiza murwanda kdi abagizweho ingaruka nibiza niba humura bafite urwanda rutabatatira