Tuesday, September 10, 2024

Amakuru mashya ku kindi gikombe gikomeye mu Rwanda gihatanirwa n’amakipe anahatanira Shampiyona

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakipe atatu ayoboye andi ku rutonde rwa Shampiyona, agarutse mu mikino yo kwishyura ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro kigwa mu ntege icyo icya Shampiyona, aho FERWAFA yatangaje ahazakinirwa iyi mikino ndetse n’umukino wa nyuma.

Mu gihe habura iminsi micye ngo tumenye abazahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe ndetse n’abafana ko imikino irimo uwa nyuma n’uw’umwanya wa gatatu, izabera kuri Sitade ya Huye.

Kugeza ubu imikino igeze muri 1/2 mu mikino yo kwishyura, aho mu mikino ibanza ikipe ya APR FC yanganyije na Kiyovu Sports 1-1 naho Mukura VS itsindwa na Rayon Sports 2-3.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe muri izi mpera z’icyumweru, aho Rayon Sports izakirira Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium ku wa 6 saa cyenda, naho Kiyovu ikakirira APR FC kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru saa cyenda.

Ku Cyumweru, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bazarara bamenye abazakina umwanya wa 3 ndetse n’abazakina umukino wa nyuma.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts