Mu myaka 18 bwa mbere urutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza hari utarugaragayeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva muri 2005, rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo ntiyaje ku rutonde rw’abakinnyi 30 bagomba kuzavamo uzegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi [Ballon d’Or], mu gihe mugenzi we Lionel Messi aruyoboye.

Urutonde rw’abakinnyi bazatorwamo uzatwara Ballon d’Or ya 2023 rwatangajwe kuri uyu wa Gatatu, ruriho abakinnyi benshi b’ibyamamare biganjemo abakina muri Shampiyona y’u Bwongereza [English Premier League].

Izindi Nkuru

Abenshi baravuga ko Messi nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona mu Bufaransa ndetse n’igikombe cy’Isi, ari we uhabwa amahirwe ya mbere yo kwegukana iki gihembo kiruta ibindi ku mukinnyi ku giti cye.

Ariko nanone ntawakwirengagiza rutahizamu Erling Braut Haaland wa Manchester City wegukanye ibikombe 3 bikomeye birimo Shampiyona y’Abongereza, FA Cup na UEFA Champions League kandi abigizemo uruhare rugaragara cyane aho yatsindagamo ibitego byinshi.

Hari n’andi mazina agarukwaho cyane, nka Kevin De Bruyne, Rodri, n’abandi.

 

Kuva muri 2005 habaye amateka

Kuva 2005 ni bwo bwa mbere bibaye ko urutonde rw’abakinnyi 30 ba nyuma bahatanira iki gihembo rusohoka hakaburaho kizigenza Cristiano Ronaldo ahanini bijyanye n’uko atagize umwaka w’imikino mwiza.

 

URUTONDE RWOSE

Josko Gvardiol, Andre Onana, Jamal Musiala, Karim Benzema, Mohamed Salah, Bukayo Saka, Kevin de Bruyne, Jude Bellingham, Randal Kolo Muani, Bernardo Silva, Khvicha Kvaratskhelia, Emiliano Martinez, Ruben Dias, Erling Haaland, Nicolo Barella, Martin Odegaard, Ilkay Gundogan, Yassine Bounou, Julian Alvarez, Vinicius Jr, Rodri, Antoine Griezmann, Lionel Messi, Lautaro Martinez, Robert Lewandowski, Kim Min-Jae, Luka Modric, Kylian Mbappe, Victor Osimhen na Harry Kane.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uteganyijwe kuba tariki ya 30 Ukwakira 2023, ukabera i Paris Mu Bufaransa muri Théâtre du Châtelet.

Deus Abel KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru