Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu rurimi rw’Ikinyarwanda General Muhoozi yongeye kugenera ubutumwa Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
23/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
General Muhoozi yavuze umuntu yubaha by’ikirenga nyuma y’ababyeyi be
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akaba umuhungu wa Perezida Museveni, yongeye gushima Perezida Paul Kagame, avuga ko ari intwari asanzwe afatiraho icyitegererezo.

Ni mu butumwa yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ku rubuga nkoranyambaga rwA X, amaze iminsi yarongeye gukoresha cyane.

Muri ubu butumwa yashyizeho mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza, General Muhoozi yagize ati “Afande Kagame ni mwiza nkanjye, kandi ni Intwari, ni umuntu w’icyitegererezo kuri njye.”

General Muhoozi ukunze kwita Perezida Kagame, ‘My Uncle’; yongeye kubimwita, aho yakomeje ubutumwa bwe n’ubundi mu rurimi rw’ikinyarwanda agira ati “Nkunda Uncle wanjye cyane.”

General Muhoozi Kainerugaba, ni kenshi akunze kugaragaza ko Perezida Paul Kagame ari umuntu yubaha by’ikirenga, kandi afatiraho icyogererezo, aho mezi macye ashize, muri Nzeri uyu mwaka na bwo yari yagize ati “Nyuma ya Data na Mama ndetse na Afande Saleh [Se wabo, umuvandimwe wa Museveni] ntakindi kiremwa-muntu nubaha nka ‘my uncle Perezida Kagame. Ni umujyanama akaba n’umwarimu kuri njye.”

General Muhoozi wagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, wigeze kumara imyaka itatu urimo igitotsi, yanabishimiwe na Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 48 byabaye muri 2022 byabereye muri Uganda.

Muri 2023 kandi General Muhoozi yizihirije isabukuru ye y’imyaka 49 mu Rwanda, aho yavuze ko yagombaga gukorera ibi birori kwa ‘my Uncle’ Paul kagame, ndetse akaba ari na ko byagenze, kuko yakiriwe n’Umukuru w’u Rwanda mu rugo.

Muri Werurwe 2022, ubwo General Muhoozi yakoreraga ingendo mu Rwanda zo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi, yanagabiwe Inka z’Inyambo na Perezida Kagame, aho nyuma y’umwaka umwe, muri Mata umwaka ushize wa 2023, yavuze ko Inka 10 yagabiwe na Perezida w’u Rwanda, zari zarorotse zimaze kuba 17.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Umwana wapfiriye ku ishuri bikavugwa ko yiyahuye umuryango we wabivuze ukundi

Next Post

Herekanywe ukekwaho ubutekamutwe burimo ubwo yakoreye umukobwa yabeshye urukundo akamurya 4.000.000Frw

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Herekanywe ukekwaho ubutekamutwe burimo ubwo yakoreye umukobwa yabeshye urukundo akamurya 4.000.000Frw

Herekanywe ukekwaho ubutekamutwe burimo ubwo yakoreye umukobwa yabeshye urukundo akamurya 4.000.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.