Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Herekanywe ukekwaho ubutekamutwe burimo ubwo yakoreye umukobwa yabeshye urukundo akamurya 4.000.000Frw

radiotv10by radiotv10
23/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Herekanywe ukekwaho ubutekamutwe burimo ubwo yakoreye umukobwa yabeshye urukundo akamurya 4.000.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye umusore ukekwaho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho yagiye arya amafaranga y’abantu batandukanye abizeza ibitangaza, barimo umukobwa yabeshye urukundo ko azamushakira ibyangombwa bimujyana muri Canada, akamurya 3 000 $ [Arenga miliyoni 4 Frw].

Uyu musore w’imyaka 33 witwa Musabyimana Theophile uzwi nka Hirwa nk’izina yiyise avuga ko ari iry’akazi, yerekanywe kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, mu gihe yafashwe tariki 19 Ukuboza.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu, ari byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwuga adafitiye ububasha, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ifatwa ry’uyu musore ryaturutse ku butekamutwe yakoreye umugore w’umwe mu biyita ba Noteri uherutse gufatwa na we, akamubwira ko baziranye, kandi ko ashaka kumwitura akamufunguza ngo kuko yamugiriye neza.

Ati “Yamusabye amafaranga 1 135 000, ayo mafaranga yavugaga ko ari yo kugira ngo asubizwe muri ba bantu bibwe ikibanza, noneho ngo dosiye isubire inyuma ngo mu Bugenzacyaha ngo hanyuma dosiye ntijye muri IECMS [sisiteme inyuzwamo ibireho].”

Iperereza ry’ibanze ryakozwe, ryagaragaje ko uyu muntu yagiye yaka abantu banyuranye amafaranga, abizeza ibyo azabakorera, bikarangira bitabaye.

Nko ku mukobwa yabeshye urukundo, uyu Musabyimana yamwizeje ko bazabana, ndetse ajya no kumwerekana mu muryango we, aza no kumwizeza ko azamushakira ibyangombwa byo kujya gutura muri Canada, undi amuha ibihumbi bitatu by’idolari ( 3 000 USD).

Dr Murangira ati “Yaramubeshye barakundana, akajya ajya n’iwabo bamuzi, akajya afata imodoka akagenda akamufata ku kazi, akamugenza mu rugo, mu gitondo akamufata akamugeza ku kazi, undi akaba azi ko imodoka ko ari iye, kandi ari yo yabaga yakodesheje, hanyuma umukobwa aramwizera uyu Hirwa atangira kumubwira ukuntu azamufasha kujya muri Canada, ku ikubitiro umukobwa amuha ibihumbi bitatu by’amadolari.”

Dr Murangira yavuze kandi ko nyuma yo kumuha ibyo bihumbi bitatu by’amadolari, hari n’andi mafaranga uyu mukobwa yagendaga amuha, rimwe akamuha “ibihumbi magana atanu, ibihumbi managa abiri, ngo by’ibyangombwa…”

Hari abandi yagiye yizeza kubaha telefone zigezweho, akabaka amafaranga ari munsi y’igiciro cyazo, nk’uwo yari yizeje iPhone 16 Pro Max ku bihumbi 900 Frw, birangira atayimuhaye.

Undi yamuhaye ibihumbi 400 Frw amwizeza kuzamuhuza n’umucuruzi uzamuha iPhone 11 Pro Max, na we amaso ahera mu kirere.

Hari n’abo yizezaga kubasengera bagakira, aho hari uwo yabibeshye kugira ngo amusengere ngo azakire inyatsi, akamuha miliyoni 9 Frw.

Nanone kando hari abo yabeshye ko bafatanya mu gushora imari, nk’uwo yabwiye ko bafatanya mu ishoramari ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, akamusaba gushora imari ya miliyoni 11 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wasabye abantu kujya bashishoza mu gihe bizezwa ibitangaza nk’ibi, yasabye ababa baratekewe umutwe n’uyu mugabo, kujya gutanga ikirego kugira ngo iperereze rigendere rimwe.

Yagize ati “Hari igihe haba hari ababeshywe, hari ufite ikirego, natere intambwe yegere RIB hano i Remera byiyongere ku bindi.”

Mu byaha akurikiranyweho kandi, harimo ibishingiye kwiyitirira inzego zirimo iz’umutekano n’iz’ubutabera, mu rwego rwo kugira ngo abone uko atekera umutwe abantu ngo abarye amafaranga yabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi ruvuga ko uyu Musabyimana Theophile atari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha, dore ko n’ubundi yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu, aho umwe yawufunzwe n’undi yasubikiwe mu myaka ibiri, akaba yari akiri mu bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 8 =

Previous Post

Mu rurimi rw’Ikinyarwanda General Muhoozi yongeye kugenera ubutumwa Perezida Kagame

Next Post

Rubavu: Ikibazo bamaranye imyaka itanu bagihaweho igisubizo kibasaba kwitekerezaho

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ikibazo bamaranye imyaka itanu bagihaweho igisubizo kibasaba kwitekerezaho

Rubavu: Ikibazo bamaranye imyaka itanu bagihaweho igisubizo kibasaba kwitekerezaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.