Mugimba woherejwe n’u Buholandi yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa imyaka 25

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Jean Baptiste Mugimba wabaye umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda mbere ya Jenoside, woherejwe n’u Buholandi kugira ngo abaranishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside, yabihamijwe n’Urukiko, rumukatira gufungwa imyaka 25.

Urugero rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, ku cyicaro cyarwo giherereye i Nyanza mu Majyepfo.

Izindi Nkuru

Urukiko rwagarutse kuri bimwe mu byaburanyweho, rwavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’isesengura ryakozwe, byagaragaje ko uyu Mugimba Jean Baptiste w’imyaka 66 yaragize uruhare muri Jenoside.

Urukiko rwavuze ko uyu mugabo wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo w’ishyaka rya CDR, iwe mu rugo aho yari atuye habereye inama zateguraga Jenoside ndetse zigakorerwamo urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa muri Komini Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bikorwa biniyongeraho n’inama zo gukusanya ibikoresho byo guha Interahamwe, bigize icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside, akaba yagihamijwe n’Urukiko.

Jean Baptiste Mugimba n’umwunganira mu mategeko, bo basabaga Urukiko gutesha agaciro ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu batangabuhamya bamushinje kuko ngo na bo bahamijwe Jenoside ndetse ngo abandi bakaba barashakaga kwigarurira imitungo ye.

Urukiko rwavuze ko ibi bidafite ishingiro kuko nta bimenyetso yabigaragarije kandi ko kuba abahamijwe Jenoside batanga ubuhamya ntakibazo kirimo kuko babyemererwa n’amategeko.

Mugimba woherejwe n’u Buholandi mu kwezi k’Ugushyingo 2016, kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda, yahamijwe bimwe mu byaha akekwaho, akatirwa gufungwa imyaka 25.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru