Rutahizamu wa APR FC, Mugunga Yves yavunikiye mu myitozo ya yanyuma bakoze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, ubwo biteguraga guhura na US Monastir yo muri Tunisia, mu mikino ya CAF Champions League.
Amakuru aturuka muri Tunisia aravuga ko Mugunga yagize ikibazo cyo mu ivi ry’ibumoso. Umukino uhuza amakipe yombi ari n’uwo kwishyura, urabera muri Tunisia kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, ku isaa kumi zo mu Rwanda.
Umukino wabanje APR FC yatsinze US Monastir igitego kimwe ku busa cya Mugunga Yves, ukaba awarabereye kuru Stade mpuzamahanga ya Huye.
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...








