Rutahizamu wa APR FC, Mugunga Yves yavunikiye mu myitozo ya yanyuma bakoze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, ubwo biteguraga guhura na US Monastir yo muri Tunisia, mu mikino ya CAF Champions League.
Amakuru aturuka muri Tunisia aravuga ko Mugunga yagize ikibazo cyo mu ivi ry’ibumoso. Umukino uhuza amakipe yombi ari n’uwo kwishyura, urabera muri Tunisia kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, ku isaa kumi zo mu Rwanda.
Umukino wabanje APR FC yatsinze US Monastir igitego kimwe ku busa cya Mugunga Yves, ukaba awarabereye kuru Stade mpuzamahanga ya Huye.
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...







