Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imyambarire y’abagore bagaragaye mu rusengero yazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
25/02/2026
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
Imyambarire y’abagore bagaragaye mu rusengero yazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Ghana hakomeje kuvugwa inkuru yateje impaka, y’urusengero rwagagayemo abakristu b’abagore bambaye utwenda tw’imbere tuzwi nka Bikini twambarwa n’abatembereye ku mucanga cyangwa bagiye koga muri piscine.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho bivugwa ko ari ayo mu itorero ryitwa Endtime Church of Blinks ryo muri Ghana, aho abagore bagaragaye bitabiriye igiterane bambaye bikini.

Aya mashusho yahise atera impaka zikomeye. Bamwe bayafashe nk’ikimenyetso cy’uko hari amatorero atakigendera ku mahame asanzwe y’idini, mu gihe abandi bavuze ko ayo mashusho ashobora kuba yarakozwe agamije gukina filime cyangwa gushaka kwamamara ku mbuga nkoranyambaga, atari igikorwa nyacyo cyabereye mu rusengero.

Nubwo bimeze bityo, ibi byatumye abantu benshi bongera kwibaza ku ruhare rw’amafaranga n’imyitwarire idasanzwe mu matorero amwe n’amwe. Hari n’abatangiye kuganira ku itandukaniro riri hagati yo gutanga nk’igikorwa cyo kwizera n’aho gutanga bishobora gufatwa nk’itegeko cyangwa igitutu.

Umugisha uhabwa abatanze amafaranga gusa

Ibi bije bikurikira ubuhamya bw’umukobwa w’Umukirisitu ukomoka mu Burayi, uba muri Ghana, wavuze ko yatunguwe n’ibyo yabonye ubwo yitabiraga igiterane cyo ku Cyumweru mu rusengero rwo muri icyo gihugu.

Yavuze ko mbere yo kujya mu rusengero yari afite amatsiko menshi, kuko muri Ghana Ubukirisitu bugaragara henshi mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati “imodoka nyinshi ziba ziriho amagambo ajyanye no kwizera nka ‘Imana ni nziza’ ‘Yesu arakiza’ cyangwa ‘Imana ni umurinzi wanjye’.”

Ibi byatumye ajya gusenga yizeye kuzagira ibihe byiza byo kwegera Imana, ariko ngo si ko byagenze.

Yagize ati “Mu gihe cyo gutanga amaturo, umupasiteri yahamagaye abantu ababwira amafaranga runaka bagombaga gutanga, kandi yari menshi. Abantu barahagurutse baratanga. Ariko icyantunguye cyane ni uko umugisha wihariye wahawe abatanze ayo mafaranga gusa.”

Yakomeje avuga ko byatumye yumva bimeze nk’aho umugisha ushobora kugurwa. Ati “Agakiza ntikagurwa n’amafaranga. Ubuntu bw’Imana ntibwishyurwa. Dukizwa na Yesu Kristo wenyine.”

Yanavuze ko mu rusengero asengeramo iwabo mu Burayi, rwo mu itorero ry’Abaporotesitanti, umugisha uhabwa abantu bose hamwe kandi ngo ntushingira ku mafaranga cyangwa ku rwego rw’umuntu.

Ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo byakomeje gutandukana. Hari abavuze ko bidakwiye ko umugisha uhabwa abantu hashingiwe ku mafaranga batanze, mu gihe abandi bo bavuga ko gutanga ari kimwe mu bigize ukwizera kandi ko bidakwiye gucira urubanza amatorero yose.

Izi nkuru zikomeje gutera impaka zikomeye, zigasiga abantu bibaza niba koko hari amatorero amwe n’amwe asenga agamije kwegera Imana, cyangwa niba ari imyumvire itandukanye ku buryo bwo gusenga no gutanga.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 13 =

Previous Post

Abanyarwanda baba mu mahanga bamazwe impungenge z’uburyo bazabona Indangamuntu Nkoranabuhanga

Next Post

Abarimo Barafinda n’umuhanzi Muchoma bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Related Posts

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
1

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa...

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
08/04/2026
0

Nyuma y’icyumweru habaye iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, amakuru aravuga ko hakiri urujijo...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimo Barafinda n’umuhanzi Muchoma bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Abarimo Barafinda n’umuhanzi Muchoma bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.