• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uhagarariye u Rwanda muri America yitabiriye umuhango watangiwemo ijambo ry’Igihugu rya Trump

radiotv10by radiotv10
25/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uhagarariye u Rwanda muri America yitabiriye umuhango watangiwemo ijambo ry’Igihugu rya Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana yitabiriye umuhango watangiwemo ijambo rya Perezida Donald Trump ryagarutse ku bikorwa by’ingenzi n’imigabo n’imigambi y’ubuyobozi bwe.

Ni ijambo rizwi nka ‘Union Address’ Trump yatangiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, ryagarutse ku bikorwa bishyizwe imbere n’ubutegetsi bwe, ndetse yanagarutse ku bikorwa iki Gihugu giherutse gukora.

Ambasade y’u Rwanda, yatangaje ko “uyu munsi Ambasaderi w’u Rwanda, Mathilde Mukantabana yitabiriye Ijambo rya Union Address ryatanzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, imbere y’Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko ya US, aho yari ahagarariye abahagarariye Abadipolomate.”

Muri iri jambo ryamaze isaha 1 n’iminota 37, Perezida Donald Trump yavuze ko Igihugu cye kiri mu bihe byiza by’ubukungu, ibyo yise “golden age of America”, kurusha “uko byahoze mbere” anashimangira ko icyemezo cyo kuzamura imisoro, kizagumaho.

Muri iri jambo, kandi Trump yaboneyeho no gushimira bamwe mu bashyitsi bitabiriye iki gikorwa, nk’ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za America yegukanye umudari wa Zahbu muri Olympic champion, ndetse anashimira Erika Kirk, umugore wa nyakwigendera Charlie Kirk wishwe arashwe.

Yanashimiye kandi umupilote w’indege ya kajugujugu wakomerekeye muri operasiyo y’igisirikare cya US cyo kujya gufata Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro cyabaye muri Mutarama uyu mwaka.

Ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka muri America, Trump yashimangiye ko umupaka wo mu majyepfo y’iki Gihugu urinzwe, ariko yirinda kugira icyo avuga ko iyicwa ry’Abanyamerika biciwe mu myigaragambyo yamagana ibifatwa nk’ibitero ku bimukira.

Ku bijyanye n’amakimbirane akomeje gututumba hagati ya US na Iran, Trump yavuze ko yakwifuje ko hakoreshwa inzira z’ibiganiro, ariko ko adashobora kwemerera kiriya Gihugu gutunga ibitwaro bya kirimbuzi.

Trump yagaragaje imigabo n’imigambi y’Igihugu cye
Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − seven =

Previous Post

TduRwanda2026: Umubiligi yegukanye agace ka kane nyuma y’ibiganiro byatanze umusaruro n’uwo basoreje rimwe

Next Post

Abanyarwanda baba mu mahanga bamazwe impungenge z’uburyo bazabona Indangamuntu Nkoranabuhanga

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Abanyarwanda baba mu mahanga bamazwe impungenge z'uburyo bazabona Indangamuntu Nkoranabuhanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.