Muhadjiri yongeye kugarukira ku muryango winjira muri Rayon yerekeza hanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hakizimana Muhadjiri wifuzwa n’amakipe menshi mu Rwanda arimo Rayon Sports yahabwaga amahirwe kurusha ayandi yerekeje muri Alkholood Club yo muri Saudi Arabia mu gihe cy’umwaka umwe.

Rutahizamu Muhadjiri wari ushoje amasezerano mu ikipe y’igipolisi cy’igihugu yashoboraga kwerekeza muri Rayon Sports yamwifuje cyane no mu myaka yatambutse, nabwo byarangiye ayibenze asubira mu Barabu.

Izindi Nkuru

Alkholood Club ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, yamaze gutangaza ko uyu mukinnyi yamaze gusinyisira iyi kipe.

Hakizimana Muhadjiri nawe yari yiteguye gusinyira Rayon ndetse mbere yo kujya mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Mozambique na Senegal bari bavuganye ariko ntibahuza ku kuba iyi kipe yashakaga kumuha igice ariko we ashaka amafaranga yose.

Ntabwo ari  ubwa mbere Muhadjiri abenze Rayon Sports ahanini bapfa amafaranga kuko ubwo yari avuye muri Emirates Club mbere yo gusinyira AS Kigali yari yavuganye n’iyi kipe inizeza abakubzi bayo ko azayikinira ariko ntibahuza, asoje amasezerano muri AS Kigali mbere yo kujya muri Police FC nabwo Rayon Sports ni yo yamugezeho mbere ariko nabwo ntibumvikana.

Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Etincelles, Kiyovu Sports, Mukura VS, APR FC, AS Kigali na Police FC.

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru