Mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa mu Shogwe mu Karere ka Muhanga, abantu bikekwa ko ari abajura bateze abanyerondo babakubitisha intwaro gakondo bari bitwaje, bakomeretsamo batandatu.
Aba banyerondo batandatu bakubiswe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, barimo babiri bakometse cyane bari kuvurirwa mu Bitaro bya Kabgayi mu gihe abandi bane bari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima.
Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bwemeje ko aba bantu bari bafite imihoro n’imihini, ari abajura ndetse ko hari ababikekwaho bafashwe.
Ubwo ibi ubu bugizi bwa nabi bwabaga, inzego z’umutekano zahise zihutira gutabara, zihita zifata abantu batatu bakekwa mu gihe hari abandi babiri bafashwe ku bucyeye.
Aba bakekwaho ubu bugizi bwa nabi, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB aho bacumbikiwe kuri station ya Nyamabuye mu gihe bagikorwaho iperereza kugira ngo bashyikirizwe izindi nzego z’ubutabera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave yabwiye itangazamakuru ko abakoze ubu bugizi bwa nabi ari abajura basanzwe batega abaturage bakabambura ibyabo.
Yavuze ko aba bagizi ba nabi ari bamwe mu bakunze kugugwa hafi y’irimbi rya Gahondo bakunze kuvugwa n’abaturage ko bahabategera bakabatwara ibyo bitwaje.
RADIOTV10