Umusore w’ibigango byakekwaga ko yatandukanye n’umunyamideri Keza ubu bambikanye impeta

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore witwa Laurine Izere uzwi nka The Trainer n’Umunyamideri Keza bari baherutse guteranama amagambo bigakekwa ko batandukanye, ubu bambikanye impeta y’urukundo baritegura kurushingana.

Mu ntangiro za Gashyantare uyu mwaka, The Trainer na Keza bari bamaze igihe bagaragaza ko umwe yimariyemo undi, bagaragaje ibisa nko kuba batandukanye.

Izindi Nkuru

Uyu musore usanzwe akora akazi ko gutoza abantu bifuza kubaka umubiri no kuringaniza ikimero cyabo, yari yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze ahishura ko we na Keza bari bamaranye amezi ane mu rukundo, ibyabo byarangiye.

Mu mashusho aba bombi bashyize hanze kuri iki Cyumweru, bagaragaza umusore asaba umukobwa kuzamubera umugore, undi na we akabimwemerera atazuyaje.

Muri uyu muhango wabereye ahantu hari hatatse bidasanzwe handitse amagambo abaza umukobwa niba yamwemerera ko bazashyingiranwa, uyu musore yambitse impera uyu munyamideri.

Ubutumwa buherekeje aya mashusho kuri Instagram ya The Trainer, avuga ko Keza yamubwuye “Yego” akamwemerera ko bazarwubakana.

Mbere yo muri Gashyantare 2022, ubwo aba bombi bateranaga amagambo ndetse bakanasiba amafoto yari ku mbuga nkoranyambaga zabo bari kumwe, bakunze kugaragaza ko bakundana urudasanzwe ndetse bagakunda no kubigaragaririza mu bisa na film bakinaga.

Ubu hari n’abongeye gukeka ko n’ibi byo kwambikana impeta bishobora kuba ari imikino ariko bamwe bakavuga ko atari yo kuko uyu Keza nubundi yigeze kwambikwa impeta n’umusore bari bagiye kubana ariko bagatandukana batabigezeho bityo ko atapfa gukinisha iki gikorwa.

Bakunze kugaragaza ko buri umwe yimariyemo undi
Yavuze ko yamubwiye “Yego”

Ubu ngo bagiye kubana
Urukundo rwabo rwavuzwe cyane

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru