Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Muhire Henry Brulart yagaragaje akanyamuneza ko kuba yarebye umupira w’ishiraniro wahuje Paris Saint Germain na Marseille.
Muhire Henry Brulart yagaragaje aka kanyamuneza kuri kuri iki Cyumweru tariki 17 Mata 2022 ubwo yitabiraga umukino w’ishiraniro wahuje aya makipe akomeye mu Bufaransa.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye buherekejwe n’ifoto ari kuri Stade ya Paris Sain Germain, Muhire Henry yagize ati “Ndashimira byimazeyo RDB [Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere] ku bw’ubutumire mu mukino w’ishiraniro wahuje PSG na Marseille! Mbega ibyishimo! Mbega umukino mwiza!”
Des remerciements et gratitude envers @RDBrwanda pour l’invitation au derby PSG V Marseille! Émotions et spectacles! Que de belles rencontres et qualité du jeu! #visitrwanda pic.twitter.com/iA8XXCUkES
— Muhire Henry Brulart (@HenryMuhireh) April 17, 2022
Uyu mukino warangiye Paris Saint Germain itsinze Marseille ibitego 2-1 birimo icya Neymar da Silva Santos Júnior yatsinze ku munota wa 12’ ndetse n’icya kabuhariwe Kylian Mbappé Lottin yatsinze mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.
Ikipe ya Paris Saint Germain inayoboye urutonde rwa Shampiyona yo muri iki Gihugu, isanzwe ifitanye imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB mu bukangurambaga bwo guhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda buzwi nka Visit Rwanda.
RADIOTV10