Muhanga: Gitifu w’Akarere watunzwe agatoki ku mitangire itanoze y’amasoko yimuriwe ahandi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kanyangira Ignace wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, uherutse kuvugwagaho kwambura zimwe mu nshingano bamwe mu bakozi b’Akarere bari batangiye kugaragaza ibibazo mu mitangire y’amasoko, yimuriwe mu kandi Karere.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, kivuga ko Kanyangira Ignace wari amaze imyaka imyaka 3 muri aka Karere ka Muhanga, yavugwaho kuba yari afite ijambo rikomeye mu mitangire y’amasoko mu Karere ngo kuko uwo yashyigikiraga ari we watsindiraga.

Izindi Nkuru

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko ibi yagiye abipfa na bamwe mu bakozi ndetse na bamwe mu bayobozi bafite mu nshingano ibijyanye no gutanga amasoko ndetse ko bageze n’aho bisabira ko yakwimurirwa ahandi.

Ngo hari na bamwe mu bakozi yambuye zimwe mu nshingano abaziza kuba bari batangiye kugaragaza imicungire mibi y’umutungo w’Akarere cyane mu mitangire y’amasoko.

Kanyangira Ignace we ahakana ibi bimvugwaho, akavuga ko ari “amagambo” ndetse ko ntaho bihuriye no guhindurirwa Akarere.

Yagize ati “Kwimura umukozi ni ibintu bisanzwe mu nyungu z’akazi. Koherezwa ahandi ni ukoherezwa, ukugenera akazi ni we ukugenera n’aho ujya kugakorera kandi umuntu aragenda akagakora neza ndetse no mu bwitange kurushaho.”

Ibaruwa yashyizwemo umukono Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yandikiye Gitifu Kanyangira Ignace amusaba gukomereza inshingano yari afite mu Karere ka Rulindo.

Iyi baruwa yanditswe tariki 01 Ukuboza 2021 ivuga ko kuva tariki “01 Ukuboza 2021 wimuriwe mu Karere ka Rurindo ku mwanya usanzwe ukora w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ukaba uzakomeza kugira uburenganzira ku ntera wari ugezeho.”

Src: Umuseke

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru