• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Igikekwa ku mugabo wateye icyuma undi nyuma yo kumusanga mu kabari bareba umupira

radiotv10by radiotv10
18/09/2024
in MU RWANDA
0
Muhanga: Abakoresha ubwisungane mu kwivuza binubira ko hari imiti badahabwa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, umugabo yasanze mugenzi we mu kabari aho we n’abandi bareberaga umupira, amutukiramo, ndetse anamutera icyuma bamaze kugasohokamo, ahita acika. Abari aho byabereye bavuze icyo bakeka ko kibyihishe inyuma.

Uwatewe icyuma yitwa Maniraguha Donat, akaba arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe uwakimuteye ari Ndizihiwe Jean de la Paix bakunda kwita Fils, aho babanje gutongana ubwo umwe yasangaga undi mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Gasenyi mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, ari kurebana umupira w’i Burayi na bagenzi be.

Nyiri aka kabari kabanje gutonganirwamo n’aba bagabo, avuga ko uwateye icyuma mugenzi we, yaje yasinze ariko yanywereye mu kandi kabari, akamusaba gusohoka ndetse na we agakinga akabari kuko amasaga yari yageze.

Ati “Ubwo rero nari maze gukinga akabari duhagaze hanze, ni bwo twabonye Ndizihiwe agaruka ahita atera icyuma Maniraguha, noneho duhita twihutira kumujyana kwa muganga, mu gihe Ndizihiwe yahise yiruka.”

Bamwe mu batuye muri aka gace, bavuga ko aba bagabo bashobora kuba bapfuye amafaranga ibihumbi 800 Frw umwe abereyemo mugenzi we, aho bivugwa ko baguze imodoka, umwe akayasigaramo undi.

Umwe mu bazi ibyabo, yagize ati “Aba bagabo bombi bafitanye ikibazo cy’amafaranga, aho Maniraguha Donat aberewemo umwenda w’ibihumbi Magana inani na Ndizihiwe.”

Amakuru y’uru rugomo, yanemwe na Nshimiyimana Jean Claude uyobora Umurenge wa Nyamabuye, wavuze ko ubuyobozi bwahawe amakuru n’abaturage ko aba bagabo basanzwe bafitanye ikibazo cy’amafaranga umwe abereyemo undi.

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abantu bafitanye ikibazo, kwiyambaza ubuyobozi bukabafasha kugitorera umuti, aho kuba bakoreshwa n’umujinya umwe akaba yakwihanira, kuko bishobora kubyara ibibazo nk’ibi birimo ibyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − ten =

Previous Post

Trump yahaye isezerano Abanyamerika ry’ibyo batabonye mu myaka 50 ishize

Next Post

Amakuru agezweho mu ikipe ikinamo kizigenza wa ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Amakuru agezweho mu ikipe ikinamo kizigenza wa ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo

Amakuru agezweho mu ikipe ikinamo kizigenza wa ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.