Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Padiri wafashwe ashaka gutoroka ashinjwa gusambanya umuhungu yagizwe umwere

radiotv10by radiotv10
29/12/2021
in MU RWANDA
0
Muhanga: Padiri wafashwe ashaka gutoroka ashinjwa gusambanya umuhungu yagizwe umwere
Share on FacebookShare on Twitter

Padiri Habimfura Jean Baptiste wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu, yahanaguweho icyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahise rutegeka ko arekurwa.

Padiri Habimfura Jean Baptiste yari yatawe muri yombi muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021 ubwo yafatirwaga ku mupaka wa Rusumo bivugwa ko yariho agerageza kwambuka agana muri Tanzania ashaka gutoroka.

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste yakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko wakoreraga Abapadiri muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ubushinjacyaha bwaregaga Padiri Habimfura Jean Baptiste kuba yarasambanyije uwo muhungu inshuro ebyiri mu gihe Padiri we yahakanaga ibyo ashinjwa byose avuga ko ari ibihimbano.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishaga uyu wihaye Imana, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, rwanzuye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kidafite ishingiro kuko nta bimenyetso bifatika byatanzwe.

Urukiko rwahise rwemeza ko ruhanaguyeho ibyaha uregwa, rutegeka ko arekurwa aho yari afungiye muri Gereza ya Muhanga.

Padiri Habimfura Jean Baptiste wari umaze amezi icumi (10) atawe muri yombi, yahise arekurwa aho bamwe mu Bihayimana bari baje kumwakira ubwo yarekurwaga.

Bagenzi be baje kumwakira ubwo yarekurwaga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − two =

Previous Post

Abakinnyi 5 ba Gasogi United imaze iminsi ititwara neza banduye COVID

Next Post

Yandikiye Skol ayisaba kumuramira kuko icyaka kimurembeje n’ubukene bukaba butamworoheye

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yandikiye Skol ayisaba kumuramira kuko icyaka kimurembeje n’ubukene bukaba butamworoheye

Yandikiye Skol ayisaba kumuramira kuko icyaka kimurembeje n’ubukene bukaba butamworoheye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.