Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye urubyiruko, by’umwihariko urw’abakorerabushake, gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano, ishimangira ko ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu kurinda umutekano w’abaturage.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Muhanga, bwahuje Polisi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake, hagamijwe gushimangira uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku gihe.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bavuga ko nubwo hari bamwe muri bagenzi babo bakigaragara mu bikorwa by’ibyaha, ubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego bwatanze umusaruro mu kugabanya ibyaha no kongera imyumvire myiza mu rubyiruko.
Umugwaneza Kamanzi Solange, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Muhanga bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko amahugurwa n’ubukangurambaga bahabwa bibafasha kurushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.
Yagize ati: “Turashimira Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego badahwema kutwubakira ubushobozi. Muri ubu bukangurambaga tubonamo benshi mu rubyiruko biyemeza guhinduka bakava mu bikorwa bigize ibyaha, bagafata iya mbere mu gufatanya kubaka igihugu. Tuzi ko turi imbaraga z’igihugu, zubaka kandi vuba. Izo mbaraga zacu tugomba kuzikoresha twubaka igihugu kandi tugira uruhare mu kwicungira umutekano.”
Musangwa Theoneste, na we uri mu rubyiruko rw’abakorerabushake, yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda.
Yagize ati: “Tugomba kwirinda icyatwangiriza ejo hazaza no gufasha abandi kumva akamaro ko kubahiriza amategeko. Iyo twese tugize uruhare, ibyaha biragabanuka. Mu bukangurambaga nk’ubu tumenya uko twatanga amakuru ku gihe no gukangurira bagenzi bacu kwirinda ibiyobyabwenge n’indi myitwarire yabakururira mu byaha, ndetse bikanadufasha gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha.”
Mu butumwa bwagiye butangwa n’abayobozi batandukanye ba Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, bagarutse ku gukangurira urubyiruko kugira uruhare rufatika mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano, arusaba kwirinda ibikorwa byose byarukururira mu byaha no gukomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu kubikumira.
Yagize ati: “Urubyiruko rw’abakorerabushake ni bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi dufite. Turarusaba gukomeza kuba intangarugero, kwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo umutekano urusheho kubungabungwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yavuze ko ubufatanye bw’urubyiruko n’izindi nzego bugira uruhare runini mu gukumira ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Ubukangurambaga bwa Polisi, by’umwihariko mu rubyiruko, ni ingenzi kuko budufasha gutuma urubyiruko rusobanukirwa ko iyo rugize uruhare muri gahunda za Leta, by’umwihariko mu kubungabunga umutekano, bituma ibyaha byinshi bikumirwa vuba kandi hakiri kare. Uruhare rw’urubyiruko ni ingenzi cyane mu gukumira ibyaha.”
Mu bukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo bugamije gukumira ibyaha, Polisi ikomeje gukangurira abaturage bose kugira uruhare mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe, ishimangira ko umutekano ari inshingano za buri wese kandi ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari bwo shingiro ry’umutekano urambye.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10





