Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ko mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, arashinjwa na bamwe mu baturage, kubatekera umutwe, nyuma y’uko agujije benshi amafaranga, n’abandi yikopeshagaho yarangiza agatoroka.
Uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwigerero, witwa Niyonzima Francois, atungwa agatoki na bamwe mu baturage bo muri aka Kagari, baguga ko hari abo yagiye aguza amafaranga akababeshyesha ko bandikirana impapuro z’amasezerano y’umwenda.
Umuturage witwa Ntagahoragahanze Theogene yagize ati “Namugurije amafaranga Ibihumbi 250, gusa yanyishyuye macye ansigaramo ibihumbi 200. Yajyaga anshukisha udusheke twudufefekano yajyaga anshukisha ariko najya kujya kuri Banki akambuza.”
Uwitwa Serindwi Bernard avuga ko we yamuberaga mu nzu, ariko ko yagiye atamwishyuye.
Yagize ati “Yaraje muha inzu ya mwishywa wanjye. Iyo nzu yayibayemo ayishyura ibihumbi birindwi, atwishyura amezi atatu gusa andi mezi cumi n’abiri yose ntayo yanyishyuye yajyaga ahora ambeshyabeshya ngo azanyishyura ariko ntabikore mu gihe gito twumva ngo yarimutse.”
Uwitwa Ingabire Epiphania na we ati “Nishyuraga amafaranga uwari warayangurije, arayanga kuko atari yuzuye, ubwo umuyobozi w’Akagari arambwira ngo njye nyazana ku Kagari azabanze yuzure. Igihe cyarageze numva ngo Gitifu yarimutse. Nagiye ku Kagari mbaza SEDO mubaza amafaranga abitse mu Kagari ambwira ko ntayo yabasigiye.”
Bamwe muri aba baturage bavuga ko bamenyesheje ubuyobozi bw’Umurenge iby’iki kibazo, bukababwira ko uyu muyobozi yagiye batazi aho aherereye. Ni mu gihe kandi telefone ngendanwa ye, idacamo
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yatangarije RADIOTV10 ko uyu uvugwaho ubuhemu n’abaturage atakiri Umuyobozi, akabagira inama kwiyambaza inzego z’ubutabera.
Mu butumwa yageneye umunyamakuru, Kayitare yagize ati “Hashize igihe kinini. Habaye hari umuturage yahemukiye, bamukurikirana mu nzira zisanzwe z’ubutabera.”
Aba baturage bavuga ko uyu Niyonzima Francois amaze amezi atandatu avuye muri aka Kagari, aho benshi yambuye, biganjemo abacuruzi yikopeshagago anaguza amafaranga ndetse na bamwe mu bamuhaga amafaranga ababwira ko ari ay’imisanzu ya Ejo Heza.
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10