Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Umuyobozi wakundaga kuguza amafaranga abaturage no kwikopesha aravugwaho ubuhemu

radiotv10by radiotv10
14/03/2024
in MU RWANDA
0
Muhanga: Umuyobozi wakundaga kuguza amafaranga abaturage no kwikopesha aravugwaho ubuhemu
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ko mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, arashinjwa na bamwe mu baturage, kubatekera umutwe, nyuma y’uko agujije benshi amafaranga, n’abandi yikopeshagaho yarangiza agatoroka.

Uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwigerero, witwa Niyonzima Francois, atungwa agatoki na bamwe mu baturage bo muri aka Kagari, baguga ko hari abo yagiye aguza amafaranga akababeshyesha ko bandikirana impapuro z’amasezerano y’umwenda.

Umuturage witwa Ntagahoragahanze Theogene yagize ati “Namugurije amafaranga Ibihumbi 250, gusa yanyishyuye macye ansigaramo ibihumbi 200. Yajyaga anshukisha udusheke twudufefekano yajyaga anshukisha ariko najya kujya kuri Banki akambuza.”

Uwitwa Serindwi Bernard avuga ko we yamuberaga mu nzu, ariko ko yagiye atamwishyuye.

Yagize ati “Yaraje muha inzu ya mwishywa wanjye. Iyo nzu yayibayemo ayishyura ibihumbi birindwi, atwishyura amezi atatu gusa andi mezi cumi n’abiri yose ntayo yanyishyuye yajyaga ahora ambeshyabeshya ngo azanyishyura ariko ntabikore mu gihe gito twumva ngo yarimutse.”

Uwitwa Ingabire Epiphania na we ati “Nishyuraga amafaranga uwari warayangurije, arayanga kuko atari yuzuye, ubwo umuyobozi w’Akagari arambwira ngo njye nyazana ku Kagari azabanze yuzure. Igihe cyarageze numva ngo Gitifu yarimutse. Nagiye ku Kagari mbaza SEDO mubaza amafaranga abitse mu Kagari ambwira ko ntayo yabasigiye.”

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bamenyesheje ubuyobozi bw’Umurenge iby’iki kibazo, bukababwira ko uyu muyobozi yagiye batazi aho aherereye. Ni mu gihe kandi telefone ngendanwa ye, idacamo

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yatangarije RADIOTV10 ko uyu uvugwaho ubuhemu n’abaturage atakiri Umuyobozi, akabagira inama kwiyambaza inzego z’ubutabera.

Mu butumwa yageneye umunyamakuru, Kayitare yagize ati “Hashize igihe kinini. Habaye hari umuturage yahemukiye, bamukurikirana mu nzira zisanzwe z’ubutabera.”

Aba baturage bavuga ko uyu Niyonzima Francois amaze amezi atandatu avuye muri aka Kagari, aho benshi yambuye, biganjemo abacuruzi yikopeshagago anaguza amafaranga ndetse na bamwe mu bamuhaga amafaranga ababwira ko ari ay’imisanzu ya Ejo Heza.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 9 =

Previous Post

Izamuka ry’amafaranga abagenzi bishyura mu ngendo bishobora kugera no ku biciro ku masoko?

Next Post

Ibiganiro byahuje Polisi n’Abashoferi b’amakamyo byasize ingamba mu gukumira ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiganiro byahuje Polisi n’Abashoferi b’amakamyo byasize ingamba mu gukumira ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu

Ibiganiro byahuje Polisi n’Abashoferi b’amakamyo byasize ingamba mu gukumira ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.