Ibiganiro byahuje Polisi n’Abashoferi b’amakamyo byasize ingamba mu gukumira ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu biganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Abashoferi batwara amakamyo manini yambuka imipaka, basabwe kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024 byateguwe ku bufatanye bwa Polisi n’iri Shyirahamwe rizwi nka ACPLRWA, byitabiriwe n’abashoferi barenga 120, byari bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha’.

Izindi Nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yibukije aba bashoferi ko bagomba kurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu aho bari hose ndetse n’igihe bari mu kazi kabo.

Ati “Izo ndangagaciro zikajyanirana no gukumira ibyaha bihungabanya umutekano w’aho atuye n’ibyambukiranya imipaka nka magendu, icuruzwa ry’abantu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi, atanga amakuru y’ababikora haba imbere mu Gihugu ndetse no hanze yacyo aho agenda.”

DIGP Sano yibukije aba bashoferi ko igihe bamaze kugera mu bindi Bihugu bitabahindura abanyamahanga, bityo ko bakwiye kujya bakomeza no kurangwa no gukunda Igihugu, kandi bagakomeza kwitwara nk’Abanyarwanda.

Ati “Imikorere, imivugire n’imyitwarire byacu byiza nibyo bigaragaza ko turi abanyarwanda, abanyamahanga bakatugana bitewe n’uko twabigaragarije.”

Umuyobozi w’iri Shyirahamwe ACPLRWA, Kanyagisaka Justin, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mwanya yafashe wo kubibutsa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kwirinda impanuka nk’indangagaciro zikwiye kubaranga.

Yashimangiye ko nk’uko bajya mu Bihugu bitandukanye, muri ibi biganiro bungukiyemo byinshi bizabafasha kunoza imyitwarire yabo, haba mu gihugu imbere no mu gihe bambutse umupaka, bakagaragaza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha no ku mutekano muri rusange ndetse n’iterambere ry’igihugu.

DIGP Sano yasabye abashoferi b’amakamyo kugira uruhare mu gukumira ibyaha

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru