Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko mu mezi 10 ashize, igisirikare cya Uganda gifatanyije n’icya DRCongo, bamaze kwivugana ibyihebe ibihumbi birindwi (7 000) bya ADF.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yabitangaje mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ubwo abarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Makerere bagirana umusangiro i Kampala.
Muri iri jambo, Muhoozi yagize ati “Mu mezi 10 ashize, ibikorwa bihuriweho bya UPDF na FARDC byishe ibyihebe 7 000 bya ADF.”
Yakomeje agira ati “Twagaruye amahoro mu byinshi bya Kivu ya Ruguru. Ubu ni bwo buzima nabayemo mu myaka 28 ishize, kuba umuntu wicisha bugufi ariko nanone igihe cyanjye nkimara mu gushakira amahoro n’umutekano Igihugu cyacu.”
Ubufatanye bwa UPDF na FARDC mu guhashya umutwe wa ADF, bwagiyeho nyuma yuko uyu mutwe urwanya Uganda, ukomeje guteza umutekano mucye ndetse ugahitana ubuzima bw’inzegirakarengane zitari nke.
Inyeshyamba za ADF kandi zagiye zica abayobozi b’inzego z’ibanze muri Congo zibaziza kuba bakorana na Uganda.
Ibi bikorwa byo kurwanya uyu mutwe, bigamije kandi gutuma habaho umwuka mwiza watuma hakorwa ibikorwa remezo bigezweho nk’imihanda.
Muhoozi avuga ko “Hatabaye umutekano, Igihugu cyacu ntabwo cyabaho gitera imbere. Ni inshingano zacu twese hatagize n’umwe wigira ntibindeba, tukarinda iki Gihugu cyacu cyiza ndetse na Afurika kugira ngo abaturage bacu babeho batekanye, bisanzuye bari no mu mudendezo.”
Muhoozi yaboneyeho gusaba abakiri bato kugira uruhare mu bikorwa byo kurinda umutekano w’Igihugu cyabo.
RADIOTV10