Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi ngo mu mezi 10 UPDF imaze kwivugana ibyihebe 7.000 bya ADF

radiotv10by radiotv10
03/10/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi ngo mu mezi 10 UPDF imaze kwivugana ibyihebe 7.000 bya ADF
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko mu mezi 10 ashize, igisirikare cya Uganda gifatanyije n’icya DRCongo, bamaze kwivugana ibyihebe ibihumbi birindwi (7 000) bya ADF.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yabitangaje mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ubwo abarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Makerere bagirana umusangiro i Kampala.

Muri iri jambo, Muhoozi yagize ati “Mu mezi 10 ashize, ibikorwa bihuriweho bya UPDF na FARDC byishe ibyihebe 7 000 bya ADF.”

Yakomeje agira ati “Twagaruye amahoro mu byinshi bya Kivu ya Ruguru. Ubu ni bwo buzima nabayemo mu myaka 28 ishize, kuba umuntu wicisha bugufi ariko nanone igihe cyanjye nkimara mu gushakira amahoro n’umutekano Igihugu cyacu.”

Ubufatanye bwa UPDF na FARDC mu guhashya umutwe wa ADF, bwagiyeho nyuma yuko uyu mutwe urwanya Uganda, ukomeje guteza umutekano mucye ndetse ugahitana ubuzima bw’inzegirakarengane zitari nke.

Inyeshyamba za ADF kandi zagiye zica abayobozi b’inzego z’ibanze muri Congo zibaziza kuba bakorana na Uganda.

Ibi bikorwa byo kurwanya uyu mutwe, bigamije kandi gutuma habaho umwuka mwiza watuma hakorwa ibikorwa remezo bigezweho nk’imihanda.

Muhoozi avuga ko “Hatabaye umutekano, Igihugu cyacu ntabwo cyabaho gitera imbere. Ni inshingano zacu twese hatagize n’umwe wigira ntibindeba, tukarinda iki Gihugu cyacu cyiza ndetse na Afurika kugira ngo abaturage bacu babeho batekanye, bisanzuye bari no mu mudendezo.”

Muhoozi yaboneyeho gusaba abakiri bato kugira uruhare mu bikorwa byo kurinda umutekano w’Igihugu cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 14 =

Previous Post

U Bushinwa bwagaragaje gushyigikira DRCongo buha ubutumwa imitwe irimo M23

Next Post

Umunyamakuru ubifatanya n’urwenya yimukiye kuri radio imaze gusezeraho abanyamakuru batatu

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru ubifatanya n’urwenya yimukiye kuri radio imaze gusezeraho abanyamakuru batatu

Umunyamakuru ubifatanya n’urwenya yimukiye kuri radio imaze gusezeraho abanyamakuru batatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.