Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yagaragaje ababa abayobozi EAC ibaye Igihugu…Kagame na Museveni yavuze imyanya bagira

radiotv10by radiotv10
05/10/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yagaragaje ababa abayobozi EAC ibaye Igihugu…Kagame na Museveni yavuze imyanya bagira
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko EAC iramutse ibaye Igihugu, Museveni yaba Perezida, Ruto akaba Visi Perezida, Paul Kagame akaba Minisitiri w’Ingabo akanaba Perezida wa EAC akurikiye Museveni.

Muhoozi Kainerugaba usanzwe azwiho kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, yavuze ko yabwiye umubyeyi we Perezida Museveni ko urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba bemeje ko uyu muryango wazaba Igihugu.

Ati “Kandi nta mbogamizi n’imwe igomba kudukoma mu nkokora kugera kuri iyo ntego.”

Yifashishije ikarita y’Ibihugu bya EAC, Muhoozi yakomeje avuga ko nyuma yuko uyu muryango waba umaze kuba Igihugu kimwe, “Perezida Museveni yazaba Perezida, Afande Ruto akaba Visi Perezida, umuvandimwe wanjye Uhuru akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Njye ndashaka kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba.”

Yakomereje kuri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, akunze kwita Se wabo, ati “Data wacu Paul nakwifuza ko aba Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma ya Afurika y’Iburasirazuba. Ndizera ko njye na we twabasha gushyira ku murongo Abanya-Afurika y’Iburasirazuba.”

Yahise yongera ashyiraho ubundi butumwa agira ati “Ariko nyuma ya Muzehe Museveni, uwamukurikira ku mwanya wa Perezida, birumvikana ni Afande Kagame.”

Ubu butumwa yabushyize kuri Twitter nyuma yuko ku wa Mbere tariki 03 Ukwakira ashyizeho ubundi bwateje sakwesakwe aho yavugaga ko yafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Ni ubutumwa bwahagurukije Abanya-Kenya batari bacye, bavuga ko Muhoozi yarengereye ndetse ko igisirikare cya Uganda kidashobora gutsinda icya Kenya.

Nyuma yongeye gushyiraho ubundi butumwa agira ati “Sinteze kurwana n’Igisirikare cya Kenya kuko Data yambwiye ngo sinzigera na rimwe mbikinisha. Rero Abanya-Kenya nimutuze.”

Yakomeje avuga ko Uganda na Kenya ari abavandimwe ndetse ko n’imipaka bashyiriweho n’abakoloni idakwiye gutuma batiyumvanamo nk’abavandimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 8 =

Previous Post

Hari n’abaturana mu nzu imwe- Hahishuwe gatanya z’abasirimu zitamenyekana

Next Post

Umuganga wa kane yishwe na Ebola muri Uganda

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe
MU RWANDA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuganga wa kane yishwe na Ebola muri Uganda

Umuganga wa kane yishwe na Ebola muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.