General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko EAC iramutse ibaye Igihugu, Museveni yaba Perezida, Ruto akaba Visi Perezida, Paul Kagame akaba Minisitiri w’Ingabo akanaba Perezida wa EAC akurikiye Museveni.
Muhoozi Kainerugaba usanzwe azwiho kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, yavuze ko yabwiye umubyeyi we Perezida Museveni ko urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba bemeje ko uyu muryango wazaba Igihugu.
Ati “Kandi nta mbogamizi n’imwe igomba kudukoma mu nkokora kugera kuri iyo ntego.”
Yifashishije ikarita y’Ibihugu bya EAC, Muhoozi yakomeje avuga ko nyuma yuko uyu muryango waba umaze kuba Igihugu kimwe, “Perezida Museveni yazaba Perezida, Afande Ruto akaba Visi Perezida, umuvandimwe wanjye Uhuru akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Njye ndashaka kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba.”
Yakomereje kuri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, akunze kwita Se wabo, ati “Data wacu Paul nakwifuza ko aba Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma ya Afurika y’Iburasirazuba. Ndizera ko njye na we twabasha gushyira ku murongo Abanya-Afurika y’Iburasirazuba.”
Yahise yongera ashyiraho ubundi butumwa agira ati “Ariko nyuma ya Muzehe Museveni, uwamukurikira ku mwanya wa Perezida, birumvikana ni Afande Kagame.”
Ubu butumwa yabushyize kuri Twitter nyuma yuko ku wa Mbere tariki 03 Ukwakira ashyizeho ubundi bwateje sakwesakwe aho yavugaga ko yafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Ni ubutumwa bwahagurukije Abanya-Kenya batari bacye, bavuga ko Muhoozi yarengereye ndetse ko igisirikare cya Uganda kidashobora gutsinda icya Kenya.
Nyuma yongeye gushyiraho ubundi butumwa agira ati “Sinteze kurwana n’Igisirikare cya Kenya kuko Data yambwiye ngo sinzigera na rimwe mbikinisha. Rero Abanya-Kenya nimutuze.”
Yakomeje avuga ko Uganda na Kenya ari abavandimwe ndetse ko n’imipaka bashyiriweho n’abakoloni idakwiye gutuma batiyumvanamo nk’abavandimwe.
RADIOTV10